RFL
Kigali

Gisagara V.C na UTB V.C zigiye kwesurana ku munsi wa gatatu wa shampiyona ya Volleyball

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/11/2018 13:02
0


Muri iyi minsi umwe mu mikino ikunzwe cyane yaba mu Rwanda ni umukino w'intoki uzwi nka Volleyball, aha amakipe akomeye mu Rwanda UTB VC na Gisagara VC ziri mu makipe agomba gucakirana mu mikino y'umunsi wa gatatu wa shampiyona iri mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda ikunze kwitabirwa n'umubare munini w'abafana.



Volley ball

Aya makipe agiye gucakirana mu gihe UTB VC ari iya mbere Gisagara ikaba iya gatatu

Iyi ni imikino izaba tariki 1 Ukuboza 2018 isubukuwe nyuma y'icyumweru aho mu mpera z'icyumweru gishize hakinwaga imikino ya Beach Volleyball, icyakora shampiyona y'abagabo kuri ubu ikaba ikomeje aho ku munsi wa gatatu w'iyi shampiyona hateganyijwe imikino ikomeye izasozwa n'umukino uzahuza amakipe abiri akomeye ya Gisagara VC ndetse na UTB VC.

Iyi shampiyona yatangiranye umurindi cyane kubera ubwitabire buri hejuru bw'abafana bakunze kuza kuri stade baje kwirebera iyi mikino ikunzwe nabatari bake, usibye ibi ikindi kiri gukurura abafana kuri stade ni abahanzi basusurutsa abitabira iyi mikino kimwe nuko nta nzara cyangwa icyaka kikirangwa kuri stade ahabereye iyi mikino ko ari gahunda nshya yashyizweho muri uyu mwaka w'imikino ya Volleyball wa 2018-2019.

 

Mu gihe abahanzi bazatarama ku munsi wa gatatu wa shampiyona ya volleyball bataratangazwa, imikino izaba ikinwa kuri ubu yamaze kugera hanze aho ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 amakipe azaba acakirana mu buryo bukurikira;

Saa tanu z'amanywa IPRC Karongi izaba icakirana na REG umukino uzabera  muri IPRC Karongi

Saa sita zuzuye UTB icakirane na KIREHE kuri Petit Stade i Remera

Saa munani zuzuye  GISAGARA icakirane na KIREHE kuri Petit Stade i Remera

Kumi zuzuye IPRC Ngoma icakirane na APR VC kuri  Petit Stade i Remera

Mu gihe umukino w'umunsi wo uzatangira saa kumi nebyiri GISAGARA vs UTB kuri Petit Stade i Remera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND