RFL
Kigali

APR FC yatsinzwe na Gicumbi FC inatakaza umwanya wa mbere -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/03/2017 18:13
5


Ikipe ya Gicumbi FC ikuye amanota atatu (3) kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino w'ikirarane waberaga ku Kicukiro.Mudeyi Suleiman ni we wahaye amanota atatu Gicumbi FC ku gitego yatsinze ku munota wa 58' w'umukino.



Jimmy Mulisa utoza APR FC yari yakoze mu mutima w’ubwugarizi abanzamo Ngandu Omar mu mwanya wa Rugwiro Herve. Hagati mu kibuga Yannick Mukunzi yari yagarutse asimbura Bizimana Djihad ugereranyije n’ikipe yakinnye na Mukura Victory Sport.

Ikipe ya APR FC yatangiye ikina umupira wihuta biza kurangira na Gicumbi FC ifashe gahunda yo gukinisha imbaraga ndetse inasatira ikanugarira icyarimwe kuko wabonaga ifite abakinnyi b’inyuma barimo Uwingabire Olivier na bagenzi be bari bafashe Sibomana Patrick, Sekamana Maxime na Issa Bigirimana.

Mutebi Rachid na Mudeyi Suleiman bakunze gushakira Gicumbi uburyo mu gice cya mbere ariko Babura igitego. Mu gice cya mbere Gicumbi yateye koruneri eshatu (3) mu gihe APR FC yateye ebyiri (2). APR FC kandi yateye coup franc eshatu (3)mu gihe Gicumbi FC ya Okoko bateye imwe (1).

Mu gice cya kabiri ku munota wa 58’ ni bwo Gicumbi FC yabonye igitego yatsindiwe na Mudeyi Suleiman nyuma yo guhagarara nabi kw’abugarira ba APR FC. Ikipe ya Gicumbi yahise inabona imbaraga zo gusatira kuko yahise ibona koruneri eshatu (3) zihuta na coup franc imwe (1). mu gihe APR FC yabonye ebyiri (2)

Mulisa yatangiye igice cya kabiri yavanyemo Nkezingabo Fiston yinjiza Twizerimana Onesme mu gihe Mukunzi Yannick yasimbuwe na Benedata Janvier. Iyi kipe ya gisirikare yakomeje kurwana no kwishyura igitego ariko abasore ba Okoko bayibera ibamba bayitwara amanota atatu y'umunsi.

Ikipe ya APR FC ihise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 38 mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere n’amanota 40 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-0. Tidiane Kone na Nsengiyumva Moustapha ni bo bafashije Masud Djuma gutsinda Ndizeye Jimmy bakomoka mu gihugu kimwe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC:  Ntaribi Steven (GK), Ngandu Omar, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel©, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Nkezingabo Fiston, Sekamana Maxime, Isssa Bigirimana na Sibomana Patrick.

Gicumbi FC: Musoni Theophile (GK),Uwineza Jean de Dieu, Muhumure Omar, Rutayisire Egide, Uwingabire Olivier ©, Nduwayo Valerie, Dushimimana Irene, Hakorimana Hamad, Mutebi Rachid, Uzayisenga Maurice na Mudeyi Suleiman

Gicumbi

11 ba gicumbi FC

Nshimiyimana Imran

Nshimiyimana Imran yafatanyaga na Yanncik Mukunzi hagati

Gicumbi

Gicumbi FC bishimira igitego

mudeyi

Mudeyi Suleiman watsinze APR FC igitego

Mukunzi yannick

Mukunzi Yannick yari yagarutse hagati mu kibuga nyuma y'imvune yakuye kuri Zanaco FC

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel na Uwingabire Olivier

Gicumbi FC

Gicumbi FC yari ihagaze neza mu bwugarizi

abafana ba Rayon sports

Abafana bari bagerageje kuza

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel niwe wari urinze Mudeyi

Dore uko imikino yarangiye:

*Rayon Sports 2-0 Espoir FC

*APR FC 0-1 Gicumbi FC

ANDI MAFOTO Y'UMUKINO NI MU NKURU ITAHA

Amafoto: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • safari7 years ago
    aperi abafana bayo nugusakuza gusa tuberesteko tubarenzeho bagabanye akarindi igikombe nicya cu Roy sport oye
  • Rugamba Geofrey 7 years ago
    APR iragahorana insinzwi!
  • 7 years ago
    yuuuu niyoyatsirwa ntacyobyadutara ubuse dufite ibikombe bingahe cimi na ngahonamwe nimwuzuze ease mwibukako harigikombe twabahaye ahhhhhhhh nubu tuzabiherashaaaaaaa
  • turatsinze7 years ago
    ubundi Gicumba na APR ni ibisanzwe menya niyo yasubira mu cyiciro cya yaza ikayitdinda
  • Nduwayezu Jusitin5 years ago
    Aperi Ihangane Bibaho! Tukurinyuma Kandi Uri Uwacu Naho Abibigambo Tubihorere!





Inyarwanda BACKGROUND