RFL
Kigali

Gianni Infantino uyobora FIFA yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hoteli ya FERWAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/02/2017 23:15
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 ni bwo Gianni Infantino yageze mu Rwanda aho yakoze ibikorwa bitandukanye birimo no gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hoteli ya FERWAFA izubakwa mu gihe cy’umwaka n’igice i Remera ku cyicaro cy’iri shyirahamwe.



Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Kanombe saa Cyenda z’igicamunsi, uyu mugabo w’imyaka 46 yabanje kureba umukino wahuje Police FC na Rayon Sports zikanganya ibitego 2-2.Yahise agana ahazubakwa iyi hoteli ajya gushyiraho ibuye ry’ifatizo ndetse anasinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya FIFA n’u Rwanda (FERWAFA).

Mu ijambo rye, Infantino yavuze ko ashimira cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame imbaraga n’ubushake agaragaza mu iterambere rya siporo harimo na CECAFA atera inkunga ndetse n’igihugu muri rusange. Uyu mugabo kandi yavuze ko ibijyanye n’iterambere rya siporo ya Afurika bigomba kuva mu magambo bikajya mu bikorwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt. Col. Patrice Rugambwa yagaragarije Perezida wa FIFA intambwe igihugu kimaze gutera mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ndetse agaragaza ko iyi hoteli y’ibyumba 44 niramuka yuzuye izatera ingabo mu bitugu kurushaho kunoza iyi ntego.

FIFA izatanga 65% bya miliyari eshatu na miliyoni 85 zizagenda kuri iyi hoteli, aho igice gisigaye cy’aya mafaranga kizava mu nguzanyo muri banki zitandukanye. Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle atangaza ko mu gihe Infantino amaze ku buyobozi yagaragaje ubushake bwo gufasha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nzamwita yagaragaje ko kuba hakiri inguzanyo zitaraboneka bitewe n’uko inyungu banki zaka zikiri hejuru ku gipimo cya 12 na 13 %, bizeye ko bizakemuka ku bufatanye.

Iyi hoteli biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mezi 18, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira amakipe atatu y’ibihugu biba byasuye u Rwanda icyarimwe, izajya inakoreshwa mu bindi bikorwa bigamije kwinjiza amafaranga ariko bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.

 Infantino

Gianni Infantino uyobora FIFA ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango

Gianni

Nzamwita Vincent de Gaule (ibumoso) na Gianni Infantino (ibumoso) bashyira ibuye ry'ifatizo kuri hotel izubakwa mu gihe cy'umwaka n'amezi umunani

FERWAfa

Nzamwita Vincent de Gaule (ibumoso), Gianni Infantino (hagati) n'umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Lt.Col Patrice Rugambwa (iburyo) nyuma yo gushyiraho ibuye ry'ifatizo

Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA

Gianni

Gianni Infantino asinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya FIFA na FERWAFA

Photos-Credit: Manzi Rema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND