Gianni Infantino uyobora FIFA hashize iminsi micye asuye u Rwanda agirana ibiganiro n’abayobozi ba FERWAFA ndetse ahura na Perezida Paul Kagame bagirana ikiganiro. Yasuye kandi igihugu cya Uganda ndetse acyemerera kuzongera akagisura.
Ubwo yari muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize, yahuye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni baganira ku cyakorwa kugira ngo umupira w’amaguru muri Uganda urusheho gutera imbere. Nyuma y’aho, Gianni Infantino yaje guhura n’abanyamakuru bagirana ikiganiro.
Abanyamakuru bamubajije igihe azagarukira muri Uganda, abasubiza ko nibatwara igikombe cy’isi (World cup) ari bwo azagaruka. Nkuko Chano8 ibitangaza, Gianni Infantino yagize ati “Nzagaruka igihe Uganda yatwaye igikombe cy’isi.”
Akimara gusubiza gutyo abanyamakuru bose, ngo bahise baseka cyane, bamwe bavuga ko usesenguye ibyo Gianni Infantino yavuze ko, bisobanuye ko atazagaruka muri Uganda kuko gutwara igikombe cy’isi ari inzozi kuri iki gihugu na cyane ko iyo barebye igihugu cyabo basanga nta cyizere na gito bafite cyo gutwara igikombe cy’isi.
Abasesenguzi mu banyamakuru b’imikino bo muri Uganda, basanze Gianni Infantino uyobora FIFA atazagaruka muri Uganda kuko igihugu cya Uganda cyimaze imyaka 38 ngo gifite inyota yo gutwara igikombe cya CAN (irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ibihugu) nyama kikaba kitari cyarenga icyiciro cy’amatsinda.
TANGA IGITECYEREZO