RFL
Kigali

Gianluigi Buffon wari umaze imyaka 17 muri Juventus yagannye mu Bufaransa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2018 14:14
0


Gianluigi Buffon wari umunyezamu w’ikirangirire mu ikipe ya Juventus mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani, ubu ni umukinnyi mushya wa Paris Saint Germain mu Bufaransa, ikipe yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe w’imikino 2018-2019.



Buffon w’imyaka 40 wari waramaze gusoza amasezerano muri Juventus, yari amaze kuyikinira imikino 656 mu myaka 17 yari ahamaze kuko yayisinyemo bwa mbere mu 2001 avuye muri Parma nayo ibarizwa mu Butaliyani yakiniye imyaka itandatu (1995–2001).

Mu myaka 17 Buffon yari amaranye na Juventus, yari amaze kuyifasha gutwara ibikombe icyenda bya shampiyona y’u Butaliyani (Serie A) ariko akaba yayivuyemo agana muri Paris Saint Germain yasinyemo amasezerano y’amezi 12.

Agaruka ku igenda rye, Gianluigi Buffon yavuze ko byari mu nzozi ze kuba yazakorera imbere y’abafana ba Paris saint Germain (PSG) kandi ko agiye kuzatanga imbaraga ze zose kugira ngo agere ku ntego yihaye.

“Byari inzozi zanjye kandi n’abafana babifite mu mitima kuba ngiye kubasanga. Ngiye gutanga imbaraga zanjye zose, ubunararibonye mfite mbifatanye n’inyota mfite yo kuba nafasha ikipe yanjye nshya kugira ngo tuzagere aheza mu myaka iri imbere. Ku nshuro yanjye ya mbere mu mwuga wanjye mvuye mu gihugu cyanjye , ibyo rero nibyo bigomba kuntera imbaraga bivanye n’umwanzuro nafashe” Buffon.

Image result for buffon

Gianluigi Buffon mu mwambaro wa Paris Saint Germain

Buffon avuye muri Juventus nyuma yo gutwara ibikombe birindwi (7) bya shampiyona mu buryo bukurikiranye. Agiye muri Paris Saint Germain aho asanze Thomas Tuchel nk’umutoza mukuru akaba azajya  ahangana na Alphonse Areola kugira ngo hazajye habonwa ubanza mu izamu. Buffon amaze gukina imikino 176 mu ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.

Image result for buffon

Buffon umwe mu banyezamu isi yigeze ukiri mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND