RFL
Kigali

Ghana iyobowe na Avram Grant yasesekaye i Kigali, Ayew na Gyan bavuga ko bataje kujenjeka – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/09/2015 0:54
3


Ikipe y’igihugu ya Ghana, Black stars yaraye igeze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Nzeli 2015, aho baje gukina n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro. Ni mu mikino yo mu itsinda H yo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Africa, AFCON 2017.



Benshi bari baziko ikipe ya Ghana igomba kugera i Kigali ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba(15h00), gusa bamwe mu bafana n’abanyamakuru bari berekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe muri ayo masaha bategereje iyo kipe amaso ahera mu kirere kugeza ubwo bamwe mubatabashije kwihangana, umwe ku wundi bagiye bitahira dore ko kumasaha y’umugoroba imvura nayo yaje kugwa ari nyinshi, mu gihe kugeza saa kumi n’ebyiri ntawari uzi neza igihe iyi kipe ihagerara kuko amasaha yagendaga ahinduka buri munota.

Ghana

Kuva saa cyenda, abanyamakuru bari bategereje Ghana

Kera kabaye haje gutangazwa andi makuru y’uko iyi kipe ishobora kugera ku kibuga cy’indege saa mbili z’umugoroba, ari naho bamwe mu banyamakuru b’inkwakuzi bahise berekeza i Kanombe gusa nabo byabasabye gutegereza indi saha irengaho hafi iminota 45 babona kwakira inkuru nziza y’uko iyi kipe ihasesekye, maze buri wese ategura neza igikoresho yari yitwaje, ibyuma bifotora, ibifata amajwi n’ibindi.

Ubwo basohokaga ku kibuga cy’indege abakinnyi ba Black stars bari bayobowe n’umutoza wabo mukuru umunya-Israel, Avram Grant bagaragazaga morale iri hejuru, benshi baje bafite headphones bumva umuziki.

Razak

Umuzamu Razak Brimah usanzwe ukinira Córdoba CF yo muri Espanye yagaragazaga morali yo ku rwego rwo hejuru

Mensah

Bernard Mensah wa Getafe yo muri Espanye mu minsi ishize wanifuzwaga na Manchester United nawe akigera i Kigali yamwenyuraga bigaragara ko yishimye

Andre Ayew

Andre Ayew

Andre Ayew Dede i Kigali, aganira n'itangazamakuru yagaragaje guca bugufi no gusubiza ibibazo yabazwaga

Wari umwanya mwiza ku banyamakuru bari babukereye bahise batunga micro, umukinnyi wa Swansea City, Andre Ayew Dede umwe mubagezweho muri Afrika no ku isi nzima avuga byinshi byerekeye uyu mukino, u Rwanda nawe ubwe. Aha uyu musore yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, gusa avuga ko azi neza ko we na bagenzi be bataje mu butembere ahubwo baje mu kazi gakomeye ko guhangana n’Amavubi yabashije gutsindira Mozambique iwabo.

Gyan

Abanyamakuru Rutamu Joe na Jean Luc Imfurayacu bafata agafoto na kapiteni wa Ghana, Asamoah Gyan nyuma yo kuganira nawe

Ibi ni nabyo kapiteni w’iyi kipe Asamoah Gyan yagarutseho ubwo yabazwaga n’abanyamakuru uko biteguye uyu mukino, ndetse kandi biza gushimangirwa n’umutoza wabo Avram Grant, wavuze ko abakinnyi be bazi neza ko i Kigali nta kujenjeka imbere y’Amavubi yigeze gusezerera bakuru babo mu myaka 10 ishize.

Avram

Umutoza Avram Grant aganira n'itangazamakuru ry'i Kigali. Uyu mutoza yanahishuye ko asanzwe ari inshuti y'u Rwanda by'umwihariko Jenerali James Kabarebe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent Degaule

Iyi kipe ya Ghana yahise ijya kuruhukira muri Kigali Serena Hotel, aho basanze bagenzi babo babiri Jonathan Mensah na John Boye bahageze mbere kuko batari kumwe na bagenzi babo muri Congo Brazaville. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Saa cyenda z’amanywa bazakorera imyitozo yoroheje kuri stade Amahoro aho bazakinira uyu mukino wo mu itsinda.

ghana

Ghana

Afriyie Acquah na bagenzi be muri bus

Ghana

Ghana ije i Kigali ivuye muri Congo Brazaville aho yakinnye umukino wa gicuti n’iki gihugu kuwa kabiri w’iki cyumweru bayitsinda ibitego 3 kuri 2. Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwari rwabashije gutsinda umukino warwo wa gicuti na Ethiopia kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ibitego 3 kuri 1.

Bus

Iyi niyo bus yabavanye i Kanombe iberekeza kuri Serena hotel

Ikipe izatsinda muri uyu mukino izahita iyobora iri tsinda n’amanota 6, mu gihe nibanganyiriza i Kigali amakipe yombi azahita akomeza kuwa ku mwanya wa mbere anganya amanota 4 ariko Ghana ikaba izigamye ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibirwa bya Maurice mu mukino ubanza ibitego 7 kuri 1.

Dore muri rusange abakinnyi ba Ghana biteguye umutoza yazanye i Kigali gushaka intsinzi imbere y'Amvubi

Abazamu: Razak Braimah (Cordoba, Spain), Fatau Dauda (AshGold), Richard Ofori (Wa All Stars)

Ba myugariro: Harrison Afful (Columbus Crew, USA), John Boye (Sivasspor, Turkey), Jonathan Mensah (Evian, France), Jeffery Schlupp (Leicester City, England), Baba Rahman (Chelsea, England), Gyimah Edwin (Orlando Pirates, South Africa), Daniel Amartey, (FC Copenhagen, Denmark)

Abakina hagati: Rabiu Mohammed (Krasnodar, Russia), Emmanuel Agyemang-Badu (Udinese, Italy), Afriyie Acquah (Torino, Italy), Solomon Asante (T.P. Mazembe, DR Congo), Christian Atsu (Bournemouth, England), Andre Ayew (Swansea City, UK) Mubarak Wakaso (Rubin Kazan, Russia), Bernard Mensah (Getafe, Spain), Godfred Donsah (Bologna, Italy)

Ba rutahizamu: Asamoah Gyan (SIPG Shanghai, China), Jordan Ayew (Aston Villa, England), Ebenezer Assifuah (Sion, Switzerland), David Accam (Chicago Fire, USA), Richmond Boakye Yiadom(Atalanta, Italy).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shindo8 years ago
    Ghana tugomba kuyinyabika kakahava
  • carine8 years ago
    Umusaza general James Kabarebe urinagereranywa mu mupira wo mu Rwanda rwose biba byerekanye ko abayobozi bacu bakunda umupira kubona umutoza ukomeye nkuriya avuga ko bari nshuti jyewe birashimishije pe basore rero ba Mavubi mushiremo ingufu ntimuzasebye abayobozi bacu nabaturage byu mwihariko
  • asaf eritier8 years ago
    Rwanda 1ghana1





Inyarwanda BACKGROUND