RFL
Kigali

George Leekens yamaze gutsindwa mu rugamba rwo gushaka uzatoza Amavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2017 6:52
1


George Leekens umubiligi uheruka kwegura ku kazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Algeria ubwo yasezererwaga mu matsinda mu mikino y'igikombe cy'Afrika, yamaze kuva ku rutonde rw’abahanga mu gutoza umupira w’amaguru bifuzaga gutoza Amavubi.



Ni mu rugamba rukomeye rwo gutoranya intyoza izahabwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi). Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, abatoza batatu batoranyijwe kuzavamo umwe uzatoza Amavubi, nibo bemerewe kuzagera i Kigali aho bazaba baje guhabwa ikizamini cya nyuma (Interview) nyuma uzahiga abandi niwe uzahabwa akazi ko gushaka icyatuma Amavubi asubira mu kibuga adatozwa n’umutoza w’agateganyo.

Ikizamini cya nyuma kizakorwa kuwa 27 Gashyantare 2017 ku kicaro cya FERWAFA i Remera. Abatoza batatu basigaye muri 52 bari batse akazi ko gutoza Amavubi:

1. Antoine Hey (Germany)

2. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)

3. Raoul Savoy (Switzerland)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ariko ubwo muririrwa mwibaza byinshi ibyo Degaule yavuze se ntimwabyumvise uzaba umutoza nuriya munya portugal watozaga cup vert nkuko degaule yabishimangiye abandi bashaste bareka gutwika amatick yabo kubusa





Inyarwanda BACKGROUND