RFL
Kigali

Sserunkuuma na Saddam Juma uheruka mu Rwanda bari mu bahatanira ibihembo by’umwaka w’imikino 2016-2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2017 14:02
0


Geoffrey Sserunkuuma rutahizamu w’ikipe ya KCCA FC na Saddam Juma Ibrahim bari mu bakinnyi bahatanira ibihembo bizahabwa abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino 2016-2017 muri shampiyona ya Uganda, ibihembo bizatangwa kuwa 26 Nyakanga 2017.



Geoffrey Sserunkuuma uretse kuba yaratsinze ibitego byinshi muri shampiyona (21) yatwawe na KCCA FC, aranahatanira igihembo cy’umukinnyi warushije abandi muri uyu mwaka w’imikino.

Sserunkuuma arahatana na Emmanuel Okwi wa Villa Sport Club na Muhammad Shaban wa Onduparaka FC. Umukinnyi uzatorwa azahembwa imodoka.

Saddam Djuma Ibrahim umukinnyi wo hagati mu ikipe ya KCCA FC unaheruka mu Rwanda kuko yanahakiniye umkino wa gishuti tariki 15 Nyakanga 2017, ari mu cyiciro gihatanira igihembo cy’umukinnyi wo hagati witwaye neza mu mwaka w’imikino (Best Midfielder of the Year).

Sadam Ibrahim Djuma wa KCCA yumvana na Hitimana Omar wa Pepinieres FC

Saddam Djuma Ibrahim (15) ubwo yari ku kibuga cya Mumena kuwa 15 Nyakanga 2017 (Photo:Saddam MIHIGO/INYARWANDA)

Saddam Juma kuri ubu uri muri Kenya aho yajyanye na bagenzi be gukina imikino uya gishuti, ahanganye na Mutyaba Muzamir wa KCCA na Shafik Kagimu. Gusa Saddam Juma baracyamubarira muri Express FC kuko ariho yakiniye imikino myinmshi ya shampiyona mbere yuko agurwa na KCCA FC ubwo yiteguraga imikino Nyafurika.

Dore uko ibyiciro biteye:

Ikipe yatwaye Igikombe: KCCA F

Umukinnyi w’umwaka:

-Geoffrey Serunkuuma(KCCA FC)

-Emmanuel Okwi(SC Villa)

-Muhammad Shaban (Onduparaka FC)

Umunyezamu cy’umwaka:

-Isma Watenga(Vipers )

-Benjamin Ochan(KCCA FC)

-Thomas Ikara(Kirinya Jinja SS)

Myugariro w’umwaka”

-Halid Lwaliwa(Vipers )

-Habib Kavuma (KCCA FC)

-Timothy Awany (KCCA FC)

Umukinnyi wo hagati w'umwaka:

-Saddam Juma(Express FC)

-Mutyaba Muzamir(KCCA FC)

-Shafik Kagimu(URA FC)

Uwatsinze ibitego byinshi:

-Geoffrey Serunkuuma(KCCA FC, 21goals)

Umukinnyi ukiri muto:

-Allan Okello (KCCA FC)

-Frank Tumwesigye (Vipers )

-Thomas Ikara(Kirinya Jinja SS)

Umutoza w’umwaka:

-Mike Mutebi (KCCA FC)

-Abbey Bogere Kikomeko(Kirinya Jinja SS)

-Wasswa Bossa(SC Villa)

Umutoza w’abanyezamu w’umwaka:

-Kiggundu Stephen Billy (Vipers)

-Daniel Kiwanuka (KCCA FC)

-Sam Kawalya(Express FC)

 Umuyobozi w’ikipe wahize abandi:

-Tamale David (KCCA FC)

-Lwanga Peter(Vipers)

-William Bakkabulindi(Proline)

Geoffrey Sserunkuuma (KCCA FC) yatsinze ibitego 21 ndetse ashobora no kuba umukinnyi w'umwaka (Photo: KCCA)

Benjamin Ochan (ibumoso) umunyezamu wa KCCA arahabwa amahirwe yo kuba umunyezamu w'umwaka (Photo:KCCA)

Mutyaba Muzamir(KCCA FC-Ibumoso) na Saddam Juma Ibrahim (KCCA FC/Express FC) bose barahatanira igihembo cy'umukinnyi ukina hagati (Photo:KCCA)

Timothy Awany (KCCA FC) arahabwa amahirwe yo kuba myugariro mwiza w'umwaka (Photo:KCCA)

Allan Okello (KCCA FC-ibumoso) kuri ubu arahabwa amahirwe yo guhembwa nk'umukinnyi ukiri muto (Photo: KKCA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND