RFL
Kigali

Gatete yerekeje muri Espagne kureberayo umukino wa nyuma wa Champions league- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/05/2016 16:04
5


Gatete Gerard ni we musore watsinze irushanwa rya Heineken ryiswe James Bond Campaign aho yahembwe gutemberera mu gihugu cya Espagne akaba arinaho agombaga kurebera umukino wa nyuma wa Champions League.



Gatete Gerard niwe wabashije gutsinda iri rushanwa, akaba yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu yerekeza Ibiza, aho agomba guhurira n'abandi bagiye batsinda mu bindi bihugu bakishimana ndetse bakarebana umukino wa nyuma wa Champions League aho ikipe ya Real Madrid izaba itanira mu mitwe na Atletico Madrid i Milan.

Ubwo yaragiye guhaguruka mu Rwanda Gatete Gerard yashimiye cyane  Heinken yashyizeho ubu buryo bwo gutembera ku muntu uzajya uba yatsinze aya marushanwa ndetse n'undi wese wagize uruhare mu itegurwa ry’aya marushanwa.

Gatete GerardYabanje kuganira n'itangazamakuru mbere gato ko ahaguruka

Gatete Gerard uhagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko azagaruka i Kigali ku wa kabiri tariki 31 Kamena 2016, akazaza amaze kureba umukino wa nyuma wa Champions LEAGUE.

Aganira n’itangazamakuru Gatete Gerard yatangaje ko ari amahirwe kujya kurebera uyu mukino mu gihugu cya Espagne aho n'ubusanzwe ari umufana ukomeye wa Zinedine Zidane ndetse na Real Madrid ikipe uyu mugabo atoza.

Gatete GerardGatete Gerard akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe

Mbere ko uyu musore ahaguruka i Kigali byabanje gusobanurwa neza ko atagiye kurebera umukino wa nyuma kuri stade ahubwo ko agiye mu butembere bugomba kubera Ibiza muri Espagne akahava anaharebeye uwo mukino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fabre7 years ago
    Congrats Gerard. Enjoy
  • John7 years ago
    Ahubwo se azawureba ate kandi uzabera muri Italy?!
  • k7 years ago
    AKA NI AKUMIRO!!! HANYUMA SE UBU MUREMEZA KO UWO MUKINO WABEREYE MURI ESPAGNE????
  • TONY7 years ago
    Buriya bazawurebera kuri Ecran muri espagne hahahahah
  • TONY7 years ago
    Buriya bazawurebera kuri Ecran muri Espagne hahahahaah





Inyarwanda BACKGROUND