RFL
Kigali

Gatera Alphonse avuga ko abatoza basigaye bavunikira abasifuzi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2017 14:30
3


Umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC Gatera Alphonse yanenze imisifurire y'umukino wahuje ikipe ye na Bugesera FC ndetse avuga ko muri iyi shampiyona abatoza bamaze kurambirwa n’imyitwarire y’abasifuzi bafata ibyemezo bigamije kuzamura amwe mu makipe andi akarengana



Nyuma y’umukino uyu mugabo yanganyijemo na Bugesera FC, yabwiye abanyamakuru ko amanota atatu y’umunsi yari afite amahirwe yo kuyatwara ariko ngo umusifuzi w’umukino akamuvangira atanga penaliti ku ruhande rwa Bugesera FC.

“Ntabwo mbyishimiye na gato. Nibyo koko amanota turayagabanye ariko ntabwo mbyishimiye. Ngira ngo amanota atatu yanjye nari nyafite ariko urebe uko byagenze. Ntabwo rero tuzajya dukora tuvunikira ubusa. Umuntu atoze, ategure abakinnyi nagera ku kibuga ikipe imwe ifashwe n’umusifuzi? Ibi ntabwo tuzabyemera, turananiwe. Mu Rwanda turarushye kabisa, kwanza njyewe iriya penaliti sinyemera kuko umukinnyi yigwishije bataranamukoraho”. Gatera Alphonse

Gatera Alphone avuga ko igihe kigeze kugira ngo abatoza bahugurukire abasifuzi babavunira ubusa

Gatera Alphone avuga ko igihe kigeze kugira ngo abatoza bahagurukire abasifuzi babavunira ubusa

Mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ikipe ya Sunrise FC yari yasuye Bugesera FC i Nyamata mu Karere ka Bugesera inagira amahirwe ifungura amazamu ku munota wa 16’ w’umukino na Ortomal Alex. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Farouk Ruhinda ku munota wa 64’ w’umukino. Penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe Mbonigena Eric bita Kaburuteri n'ubwo Gatera Alphonse avuga ko uyu musore wazamukanye na Bugesera FC yigwishije.

Sunrise FC kuri ubu iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota icyenda (9) ku mwenda w’ibitego bibiri (2) mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota icyenda (9) ku mwenda w’ibitego bine (4).

Kuri ubu ikipe ya AS Kigali iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 16 mu mikino umunani (8). Iyi ntego bayigezeho bamaze gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

Ndarusanze Jean Claude wari winjiye asimbuye ku munota wa 80’ yahise ababonera ibitego bibiri (2) bituma anagwiza ibitego bitandatu muri shampiyona (Currebt League Top-scorer).

Igitego cy’impozamarira cya Etincelles FC cyatsinzwe na Jean Bosco Akayezu bita Welbeck wahoze muri Police FC, kikaba ari nacyo gitego cye cya mbere abonye muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 ariyo ikaba ifite umukino w’ikirarane izakina na FC Marines kuri uyu wa Gatatu saa cyenda n’igice ku kibuga cya Mumena kuko wari gukinwa kuwa Gatandatu imvura iwuhagarika ugeze ku munota wa 34’. Bazawutangira bushya.

Gatera Alphonse yavugiye i Bugesera ko yibwe amanota atatu

Gatera Alphonse yavugiye i Bugesera ko yibwe amanota atatu

Photos: Ububiko (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musoni6 years ago
    Sha uyumutoza arabeshya pe iriya ni penalty igaragara ahubwo yagakwiye kubaza umukinnyiwe impamvu yakoze ariya makosa naho niba ashyigikiye umukinnyi we uyumutoza yaba afire ikibazo , njye narimpibereye sukubabeshya
  • Simon6 years ago
    Njye uyumutoza yarantangaje nubwambere numvishe umutoza utukana kukibuga !!!! Ese ubundi niwe uhora yimbwa abayobozibe ahubwo batangire bige kubushobozi bwe
  • Peter6 years ago
    Nonese arangirango abakinnyi be banjye bakora amakosa maze babihorere cg mubyo abatoza abatoza gukora amakosa , gusa abasifuzi munjye mukora akazi kanyu neza kabajyanye ntimukite kubyabatoza bakurura bishyira





Inyarwanda BACKGROUND