RFL
Kigali

Gatabazi uyobora intara y’amajyaruguru yasuye abanyarwanda bazakina Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/11/2017 10:09
0


Guverineri w’intara y’amajyaruguruGatabazi Jean Marie Vianney, yasuye abakinnyi b’abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda 2017 igomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 12-19 Ugushyingo 2017.



Mu mpanuro Gatabazi yahaye aba basore yababwiye ko bagomba kwitsa cyane kuri gahunda yo gukunda igihugu bityo bakagira imbaraga zo kurwana ku ishema ry’igihugu.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, Gatabazi yagize ati” Nishimiye kuba nahuye n’abanyarwanda mbere y'uko bava mu majyaruguru bitegura Tour du Rwanda. Nyabuna mwibuke ikinyabupfura cyo gukunda igihugu, kugira intumbero munareba cyane ku gukorera hamwe. Mbijeje ko nzabashyigikira. Bayingana Aimable  n’ikipe mukorana ndabashimiye cyane”.

Guverineri Gatabazi yakomeje ababwira ko burya iyo bari  mu isiganwa baba bagomba gutekereza cyane ku bintu bibiri birimo kuba umuhanda ubari imbere ndetse no kumenya ko abanyarwanda barenga miliyoni 12 babari inyuma.

"Mu gihe ubona uri ku igare ryawe, hari ibintu bibiri ugomba gutekereza cyane. Umuhanda uri imbere yawe ndetse n'abanyarwanda barenga miliyoni 12 bari inyuma yawe".

Ibi nibyo Mutabazi Richard uyobora ikigo cya Africa Rising Cycling Center yashingiyeho ashimira cyane Gatabazi kuko asanga ari ubutumwa busobanutse kandi abakinnyi barushijeho kumva neza.

Ubutumwa bwa Mytabazi Richard uyobora Africa Rising Cycling Center

Ubutumwa bwa Mutabazi Richard uyobora Africa Rising Cycling Center

Biteganyijwe ko abakinnyi bafata urugendo rubanyuza i Kigali bagana i Nyamata mu Bugesera aho bagomba gucumbika  bityo bakazabyuka ku Cyumweru bakina agace ka mbere ka Tour du Rwanda (Individual Time Trial).

Ubutumwa Guverineri Gatabazi JMV yageneye abakinnyi

Ubutumwa Guverineri Gatabazi JMV yageneye abakinnyi 

Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abakinnyi bagomba gukira ikintu cyo gukunda igihugu kurushaho

Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abakinnyi bagomba gukira ikintu cyo gukunda igihugu kurushaho

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko baganiriye cyane ku myitwarire igomba kubaranga

Dore abakinnyi 15 bamaze iminsi mu kigo cya Africa Rising Cycling Center i Musanze:

Benediction Club

1.Gasore Hategeka

2.Uwizeyimana Bonaventure

3.Ruberwa Jean

4.Nduwayo Eric

5.Nizeyimana Alex

Les Amis Sportifs

1.Tuyishimire Ephrem

2.Hakiruwizeye Samuel

3.Rugamba Janvier

4.Mfitumukiza Jean Claude

5.Uwingeneye Jimmy

Team Rwanda 2017

1.Nsengimana Jean Bosco

2.Byukusenge Patrick

3.Uwizeye Jean Claude

4.Ukiniwabo Rene Jean Paul

5.Munyaneza Didier

Gatabazi JMV yifotozanya n'abakinnyi

Gatabazi JMV yifotozanya n'abakinnyi 

Abakinnyi bahawe impanuro zirimo no gukorera hamwe

Abakinnyi bahawe impanuro zirimo no gukorera hamwe

Gatabazi Jean Marie Vianney yumvisha abakinnyi uburyo bagomba kuba bitwara mu banyamahanga

Gatabazi Jean Marie Vianney yumvisha abakinnyi uburyo bagomba kuba bitwara mu banyamahanga

   

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND