RFL
Kigali

KAMONYI: Gasore yasuye abasigajwe inyuma n’amateka abaha ubwisungane mu kwivuza anabemerera kuboroza ihene-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2017 0:04
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeli 2017 ni bwo Gasore Serge uyobora ikigo cya ‘Gasore Serge Foundation” yasuye abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Mbali, akagali ka Karengera, umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi abaha ubwisungane mu kwivuza anabemerera kuboroza ihene zizabafasha kwifasha.



Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu ku biro by’umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, umuhango wari urimo Muvunyi Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wanakiriye itsinda ry’abari kumwe na Gasore Serge umuyobozi mukuru w’ikigo “Gasore Serge Foundation” kiri mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Igingo ya mbere yari ugushyikiriza ubwisungane mu kwivuza abantu 67 bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kumanura ndetse no kubaha ubutumwa ko muri gahunda yo kwigira, bagiye kuzafashwa kwigira babaha ihene bazorora bityo bakajya bivana mu bukene biciye mu bworozi bw’amatungo magufi.

Sheki y’ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda yahise ihabwa Umurenge Sacco w’uyu murenge wa Musambira bityo abaturage bakazazihabwa nk’uko n’ubundi umwaka ushize byagenze aho Gasore yari yatangiye afasha abantu 30.

Mu ijambo rye, Gasore Serge yahise abamenyesha ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017 ari bwo bazabona ihene ebyiri (2) ku miryango icumi (10) itishoboye kurusha iyindi bityo abazajya babyaza bakoroza abandi ndetse bakanareba ko hari abandi.

“Ubushize ubwo navaga inaha twatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 30 kuko byari ubwa mbere. Uyu munsi turatangira abantu 67. Ariko ntabwo twifuza ko igikorwa kizakomeza gutya dutanga ubwisungane buri mwaka, ahubwo byaba byiza tubafashije kwifasha. Muri urwo rwego rero tugiye kuzabaha ihene ebyiri (2) buri muryango mu miryango icumi (10), noneho uko zigenda zororoka bizabafasha gukemura bimwe mu bibazo ndetse muzajya mworozanya”. Gasore Serge.

Muvunyi Etienne Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Musambira yabwiye abanyamakuru ko muri uyu murenge bishyurira abaturage bangana na 6% (24.000) kuko basanzwe bafite abaturage hafi ibihumbi 38 (38.000). Muri aba ababasha kwiyishyurira ni 64%.

“Uyu munsi tugeze kuri 64% by’abaturage babasha kwiyishyurira mu murenge wacu. Dushyizeho abishyurirwa na Leta byari bimaze kugera kuri 68%. Urabona ko ntabwo biragera ku rwego rwiza”. Muvunyi

Muvunyi Etienne umunyamabanga nshingawabikorwa w'umurenge wa Musambira

Muvunyi Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Musambira

Muvunyi avuga ko hari abaturage badashobora kwishyurira imiryango yabo ahubwo ko bagomba kubafasha kwifasha banabashakira abaterankunga bazabibafashamo. “Ubundi kutishyura hari ibiterwa n’uburyo umuntu aba yarizigamiye bisaba no gukomeza kwigisha abantu kugira ngo babashe kugira umuco wo kuzigama amafaranga yo kwishyura. Uyu munsi rero biterwa n’abo tugezeho, hari abo tugeraho bagahita batwishyura. Bigaragaza ko hari abatinda kubera ubwende n’abandi baba batarabona ayo kwishyurira umuryango wose n’abandi baba bakeneye gufashwa”. Muvunyi

Munyaburenzi Wellars umwe mu baturage bari bahagarariye abandi ku murenge yavuze ko ubuzima bwo kubumba babayemo atari bwiza kuko nta kintu bigezaho biciye mu kubumba kuko nta mafaranga babona avuye mu nkono babumba. Uyu mugabo avuga ko baramutse babonye aho guhinga (Nta mirima bagira) bakanabona amatungo yo korora byabafasha kwiteza imbere.

“Ubuzima bwacu ntabwo bumeze neza kuko ntitugira aho guhinga, ntaho kororera tugira yewe akazi ko kubumba ntacyo kazatugezaho. Tubikora kugira ngo tudapfa. Mfite imyaka 60 ariko sindabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza kandi byitwa ngo ndabumba”. Munyaburenzi

Munyaburenzi avuga ko kugira ngo azabone icyo abana barya nuko aba yafashe inkono icumi (10) akazibumba akazigurisha imwe ku mafaranga mirongo itanu y’u Rwanda (50 FRW) mu buryo no kubona uwuyigura biba bigoye. Aba baturage bo mu mudugudu wa Mbali bahejejwe inyuma n’amateka bavuga ko na gahunda ya Girinka Munyarwanda batayizi kuko itabageraho nk’abandi banyarwanda.

 Gasore Serge (iburyo) na Camille Vandendriessche (ibumoso) mu biro by'umurenge wa Musambira

Gasore Serge (iburyo) na Camille Vandendriessche (ibumoso) mu biro by'umurenge wa Musambira

Abaturage bari bahagarariye abandi mu itangwa ry'ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bari bahagarariye abandi mu itangwa ry'ubwisungane mu kwivuza

Gasore Serge atanga ubwisungane mu kwivuza mu buryo bw'ifoto ariko amafaranga akaba yayaha Umurenge Sacco Imbona nkubone banamuha inyemeza bwishyu

Gasore Serge atanga ubwisungane mu kwivuza mu buryo bw'ifoto ariko amafaranga akaba yayahaye Umurenge Sacco Imbona nkubone banamuha inyemezabwishyu

Umurenge Sacco wubatse inyuma y'ibiro by'umurenge

Umurenge Sacco wubatse inyuma y'ibiro by'umurenge

Munyaburenzi Wellars avuga ko ubuzima bumeze nabi

Munyaburenzi Wellars avuga ko ubuzima bumeze nabi 

Gasore Serge aganira n'abanyamakuru i Musambira

Gasore Serge aganira n'abanyamakuru i Musambira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • poul6 years ago
    kuki bafasha bagahamagara itangazamakuru?





Inyarwanda BACKGROUND