Gasore Serge umuyobozi mukuru w'ikigo "Gasore Serge Foundation" ikigo kita ku buzima bw’abantu gishingiye kuri siporo zitandukanye cyane ngororamubiri, yasuye abanyarwanda bimuwe ku kirwa cya Mazane bakajya gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Rweru.
Ni igikorwa Gasore Serge yakoze atewe inkunga na ITEL sosiyete icuruza amatelefoni agendanwa, umugambi wanogejwe kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2017. Umudugudu w’icyitegererezo uherereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rweru, akagari ka Batima mu mudugudu wa Mbuganzeli, utuyemo abanyarwanda bimuwe mu buzima bari barimo ku kirwa cya Mazane bazanwa ahantu bashobora kuba batura bafite umutekano banitabwaho.
Uyu mudugudu utujwemo imiryango 104 irimo abana n’ababyeyi babo , Gasore Serge avuga ko yagize umutima wo kubasura mu rwego rwo gukundisha abana siporo ndetse no kubaremamo icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwiragiye Priscila wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yaganirije aba baturage asanzwe asura rimwe mu Cyumweru ababwira ko bagomba kwiyitaho bakamenya kwikorera isuku , gukora ibisabwa kugira ngo birinde malariya, kubungabunga uturima tw’igikoni ndetse no kureba uko batangira kurya indyo yuzuye. Uwiragiye kandi yagarutse ku cyorezo cy’agakoko ka nkongwa kateye mu bigori ababwira ko mu gihe babonye ibigori byafashwe bazajya bihutira kubimenyesha ubuyobozi bubegereye hakarebwa icyakorwa mu maguru mashya.
Abana baba muri uyu mudugudu yabakanguriye gukunda kwiga bashyiraho umwete birinda kurangara no guta ishuli bajya mu buzererezi ndetse bakubaha ababyeyi n’abarezi babo ku mpanuro n’amasomo babigisha. Ku ruhande rwa Gasore Serge usanzwe afite ikigo mu murenge wa Ntarama aho abana n’abantu bakuru bahurira bagakora siporo n’amarushanwa atandukanye bakanatwara ibihembo, yaganirije abana ababwira ko bagomba gukunda kwiga kuko ari byo bizatuma bakora siporo bazi ibyo barimo.
Muri gahunda afite yo kuzenguruka igihugu asura abana akabaha inkweto zo kwambara abarinda kwangirika umubiri no kubarinda indwara zimwe na zimwe bakwandurira mu kutambara inkweto, Gasore yababwiye ko nyuma yo kubaha inkweto abemereye ibibuga bizabafasha gukomeza siporo mu gihe bavuye ku ishuli.
Mu bibuga yabemereye harimo; icya Volleyball, Basketball n’umupira w’amaguru.
Ibi bibuga yabyemeye nyuma yo kubaza abana bakina buri mikino imenyerewe hano mu Rwanda agasanga abakina Basketball na Volleyball ari bacye bityo abona ko mu gihe bazaba bafite aho bakinira hahagije byazazamura abana benshi bafite ubushake bwo gukina.
Amaze gusoza iki gikorwa, Gasore yahise ajya gusura ishuli ryisumbuye rya Nkanga (Groupe Scolaire Nkanga) naryo iri muri aka gace. Yaganiriye n’abanyeshuli baho ababwira ukuntu siporo yatunga umuntu uyikunda. Nyuma yo kubaganiriza yabasigiye umupira wo kuzajya bifashisha bakina umupira w’amaguru asiga abemereye ko mu minsi iri imbere azabashyiriraho irushanwa rizajya ribafasha kuzamura impano bafite mu mikino itandukanye.
Iyo umudugudu ukiwurebera kure utarinjiramo neza
Ugezemo neza
Iyo utereye amso hirya wakirirwa n'impezajisho (Horizon)
Ababyeyi baba muri uyumudugudu w'icyitegererezo
Abana babo
Uwiragiye Priscila umuyobozi wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza asuhuza abasangwa mu buryo bwa gitore
Ni abantu batega amatwi bakumva uvuga badasakuza
Gasore Serge aganiriza abana n'ababyeyi babo bumva
Abana bacinya akadiho
Gasore Serge aganiriza abana ku byiza bya siporo
Gasore Serge(ubanza ibumoso) ari kumwe n'abakozi ba ITEL berekana ko inkweto ari nzima
Visi Meya Uwiragiye Priscila yambika abana inkweto
Gasore Serge yambika abana inkweto
Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa
Gasore aganira n'abana biga muri GS Nkanga
Yari abazaniye umupira wo gukina
Tuyisingize Deogratias umuyobozi wa GS Nkanga ni we washyikirijwe umupira
Visi Meya Uwiragiye Priscila aganira n'abana biga muri GS Nkanga
Icyapa kiranga GS Nkanga
GS Nkanga ifite ikibuga cy'umupira w'amaguru kitarafungurwa ngo gikinirweho
Abana biga muri GS Nkanga bavuze ko uyu mupira bazawukina bari gutaha ikibuga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO