RFL
Kigali

Gasingwa Michel yatorewe kuyobora komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2018 17:44
0


Gasingwa Michel wabaye umusifuzi mpuzamahanga akanaba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA (2013-2014) kuri ubu yatorewe kuba perezida wa Komisiyo y’abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Ni umwanzuro wafatiwe mu nama nteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018 mu mujyi wa Kigali aho abanyamuryango bemeranyije ko uyu mugabo yabayoborera komisiyo y’abasifuzi.

Mu banyamuryango 50 bari mu nama y’inteko rusange, 23 bemeye ko uyu mugabo yayobora komisiyo y’abasifuzi mu gihe abandi batanu bari basigaye batamutoye abandi (4) bakifata.

Gasingwa Michel ubu ni perezida wa komisiyo y'abasifuzi

Gasingwa Michel ubu ni perezida wa komisiyo y'abasifuzi muri FERWAFA 

Gasingwa Michel yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA tariki ya 03 Ugushyingo 2011, nyuma yuko uwari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Jules Kalisa yari amaze kwegura kuri uyu mwanya.Gasingwa yaje kwegura kuwa 22 Gashyantare 2014.

Muri iyi nama kandi, abanyamuryango batoreye ko Kajangwe Emile ababera perezida wa komisiyo y’ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Inama y'inteko rusange ya FERWAFAniyo yemeje ko Gasingwa MIchel yakurira Komisiyo y'abasifuzi mu Rwanda

Inama y'inteko rusange ya FERWAFAniyo yemeje ko Gasingwa MIchel yakurira Komisiyo y'abasifuzi mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND