RFL
Kigali

Gasamagera wari perezida wa Kiyovu Sport yeguye ahunga ibibazo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2017 8:13
1


Gasamagera Claude wari perezida w’ikipe ya Kiyovu Sport yeguye ku mirimo ye yatorewe kuwa 3 Ukwakira 2016. Uyu mugabo avuga ko yahunze ibibazo biri muri iyi kipe yo ku Mumena.



Mu butumwa Gasamagera yagejeje kuri komite ya Kiyovu Sport, Gasamagera avuga ko yafashe umwanzuro udasubirwaho wo gusezera ku mwanya wo kuba perezida kandi ko azakomeza kuyiba hafi kugira ngo ive mu rusobe rw’ibibazo irimo. “Banyamuryango, bakunzi ba Kiyovu Sport, nafashe icyemezo kidasubirwa cyo kuva ku buyobozi bwa Kiyovu. Gukunda no gukorera Kiyovu ntibisaba kuyibera perezida. Turi kumwe cyane mu gushaka icyayikura mu bibazo irimo”. Gasamagera Claude.

Gusa amakuru agera ku INYARWANDA nuko na Gashumba Damascene umunyamabanga w’iyi kipe ashobora kwegura kuko ngo ibyo abanyamuryango banengaga Gasamagera nawe bimureba. Mu byo aba bayobozi banengwa harimo kuba bataba hafi y’ikipe ngo bashakishe ubuzima yabamo itekanye.

Mu mezi arindwi n’iminsi ibiri yari amaze atowe muri komite nyobozi, Gasamagera asize Kiyovu Sport iri mu bibazo byo kudahemba abakinnyi ku matariki yagenwe ndetse no kutitwara neza muri shampiyona. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa 13 n’amanota 22 mu mikino 22 ya shampiyona imaze gukina. Umukino iheruka yaguye miswi na Pepinieres FC banganya 0-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Omari 7 years ago
    Ikipe yacu Kiyovu Sport iragana hehe koko? ariko hari icyintu mpora nibaza iteka nkabura igisubizo uwaba andusha ubumenyi yansobanurira, nigeze kujya mu nama ya Kiyovu Sport kuri St Andre hari hateraniye abanyamuryango benshi cyane umwe yarahagurutse atanga igitekerezo ati, aho kugirango equipe ijye ihora mu bibazo by'amikoro kuki mutareka abantu babishoboye kandi babishaka bakagura imigabane muri Kiyovu Sport noneho abo banyamigabane bakaba aribo bakora management ya equipe, mu byukuri icyo gitekerezo ni cyiza pe gusa bamuteye utwatsi bamwamaganira kure, none nshuti zanjye dusangiye gukunda Kiyovu tureke koko iducike turebera ese abo bayisigaranye baretse tukiguriramo imigabane.





Inyarwanda BACKGROUND