Nyuma yaho igihugu cya Wales gikomeje kwitwara neza muri iyi minsi muri ruhago, Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira 2015, byari ibirori bikomeye muri iki gihugu, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ryahembaga abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka, ibirori byabereye mu mujyi wa Cardiff City.
Ibi bihembo bikaba byihariwe na kizigenza Gareth Bale umukinnyi usanzwe ukinira Real Madrid, wegukanye ibihembo bitatu byose byahatanirwaga.
Gareth Bale
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza watoranijwe na bagenzi be, igihembo cy’umukinnyi mwiza yagenewe n’abafana ndetse ibi binamuhesha igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Wales.
Muri ibi birori Gareth Bale yari kumwe n’abakinnyi bagenzi be bakomeye bakomoka muri Wales barimo Aaron Ramsey, Ashley Williams, na Joe Allen aho bizihirizaga hamwe umwaka w’imikino wabahiriye bari kumwe n’umutoza Chris Coleman.
Uhereye ibumuso: Abakinnyi mpuzamahanga ba Wales bari bitabiriye barimo Wayne Hennessey, Jonathan Williams, Chris Gunter, James Collins, Aaron Ramsey, Joe Ledley na Bale
Ubu Wales iyobowe mu busatirizi na rutahizamu Gareth Bale iri ku mwanya wa 8 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA
Ku bw’umutoza Chris Coleman asanga abakinnyi be bose barakoze akazi keza mu ikipe y’igihugu ariko byagera kuri Gareth Bale bikaba ibindi bindi. Ati “ Muhere mu mwaka washize, yakomeje kugenda adutsindira ibitego bihebuje. Buri mukinnyi yakoze akazi keza, ariko mu bitabo byanjye, Bale yarabikwiye kuko yaradufashije cyane muri uru rugendo.”
Gareth Bale yagaragaje ko atewe ishema n'ibi bihembo yegukanye, ashimira buri wese wabigizemo uruhare
Source:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO