RFL
Kigali

FULL MATCH VIDEO: Imikino yahuje Rayon Sports na Mamelodi Sundowns FC izakomeza kuyibera intwaro yo guhangana n’amakipe akomeye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2018 6:53
0


Kuwa 7 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yabanje guhura na Mamelodi Sundowns FC mu mukino ubanza mu ijonjora rya kabiri mu rugendo rwo gushaka igikombe mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Amakipe yombi yatandukanye nta gitego kinjiye mu izamu (0-0).



Umusaruro wavuye muri uyu mukino ntabwo bamwe bawumvaga bitewe n’uburyo batekerezaga Mamelodi Sundowns FC, bakavuga ko ishobora kuba yaza mu Rwanda ikaba yanyagira Rayon Sports. Gusa ntabwo byashobotse. Uyu mukino waje gukomeza kuvugwaho cyane abakunzi w’umupira w’amaguru batumva ukuntu Mamelodi Sundowns FC yabura igitego imbere ya Rayon Sports.

KANDA HANO UREBE IMINOTA 90' YA MAMELODI SUNDOWNS FC 2-0 RAYON SPORTS

Kuwa 18 Werurwe 2018 ni bwo aya makipe yombi yongeye guhurira mu  mukino wo kwishyura wabereye muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe umukino warangiye Mamelodi Sundowns FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0. Ni ibitego byaje mu bice bitandukanye by’umukino kuko igitego cya mbere cyatsinzwe na Wayne Arendse ku munota wa 34’ ubwo Tau Percy yateraga koruneri akamuha neza. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vilakazi ku munota wa 55’.

Ku munota wa 90+1’ ni bwo Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura azira kubangamira Langerman wa Mamelodi Sundowns FC. Ni byo koko Rayon Sports yarahatsindiwe ariko kuba umubare w’ibitego utari ukabije, byatumye abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba Rayon Sports bumva ko nta kibazo gikomeye.

Aba-Rayon Sports bamaze gutinyuka amakipey'ibigugu

Aba-Rayon Sports bamaze gutinyuka amakipe y'ibigugu

Abatoza ba Rayon Sports bayobowe na Ivan Minaert bakunze kugendera kuri iyi mikino ibiri bavuga ko kuba barabashije kwinjizwa ibitego 2-0 mu mikino ibiri bakinnye na Mamelodi Sundowns FC, ari urugero rwiza rwabahaye amasomo ko Rayon Sports ari ikipe itagira umukino n’umwe itinya gukina ku mugabane wa Afurika.

Reba hano umukino wose wa Rayon Sports itsinda 1-0 LLB y'i Burundi

Ubwo Ivan Minaert yaganiraga n’abanyamakuru mbere yo kugana i Maputo guhura na Deportivo Costa do Sol mu mukino wo kwishyura kuko uwubanza Rayon Sports yari yatsinze ibitego 3-0, Ivan Minaert yavuze ko kuba Rayon Sports nta mwenda w’igitego ifite bitazababuza gukina umukino wo gusatira kuko ngo bazasatira nk’uko babikoze bakina na Mamelodi Sundowns FC muri Afurika y’Epfo. Ivan Minaert ati:

Imyiteguro yagenze neza. Tuzatangirira kuri zero n'ubwo twatsinze umukino ubanza. Mu mupira w’amaguru burya kugarira neza ni ukuba wasatiriye neza,  uburyo twakinnye na Sundowns ni bwo tuzakoresha, tuzasatira bishoboka kuko ntabwo dushaka kugarira.

Muri uyu mukino wo kwishyura, Deportivo Costa do Sol yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0. Gusa Rayon Sports yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko umukino ubanza yatsinze ibitego 3-0 i Kigali. Nyuma yo kuba Rayon Sports yaranyuze muri uru rugendo ikaba yarabashije kugera mu matsinda aho iri mu itsinda rya kane (D), Aha iri kumwe na Yanga Africans (Tanzania), Gormahia FC (Kenya) na USM Alger (Algeria).

Iyo urebye aya makipe atatu (3) ari kumwe na Rayon Sports usanga ikipe ya USM Alger ari yo nibura ifite ubukana burenze andi kuko yagiye igera kure muri aya marushanwa kuko nko mu 2015 hakinwa Orange CAF Confederations Cup, yarangije ku mwanya wa kabiri itsinzwe na TP Mazembe ku mikino ibiri ya nyuma yarangiye ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Kuba rero ikipe ya Rayon Sports yarahanganye na Mamelodi Sundowns FC ibitse igikombe cya 2016 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) ikaba inafite ubutunzi butubutse, itazaterwa ubwoba no gukina na USM Alger yo muri Algeria.

Abafana basusuruka ku kibuga cy'indege

Abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi bafite akazi ko gukomeza gushyigikira ikipe yabo

Dore uko amatsinda ateye:

Itsinda A: ASEC Mimosa (Cote d’Ivoire), Raja Cassa Blanca (Morocco), AS Vita Club (DR Congo), Aduana Stars (Ghana)

Itsinda B: Renaissance Sportive de Berkane (Morocco), El Massry Club (Egypt), Uniao Desportive do Songo (Mozambique), El Hilal (Sudan)

Itsinda C: Enyimba (Nigeria), Wlliamsville Athletic Club (Cote d’Ivoire), Club Athletique Renaissance (DR Congo), Djoliba AC de Bamako (Mali)

Itsinda D: Rayon Sports (Rwanda), USM Alger (Algeria), Young Africans (Tanzania), Gormahia FC (Kenya).

Dore imikino Rayon Sports izakina mu itsinda D:

Tariki ya 6 Gicurasi 2018:  Rayon Sports vs Gor Mahia

Tariki 16 Gicurasi 2018: Young Africans vs Rayon Sports

Tariki 18 Nyakanga 2018: Rayon Sport vs USM Alger

Tariki 29 Nyakanga 2018: USM Alger vs Rayon Sports

Tariki 19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports

Tariki 29 Kanama 2018:  Rayon Sports vs Young 

KANDA HANO UREBE IMINOTA 90' YA MAMELODI SUNDOWNS FC 2-0 RAYON SPORTS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND