RFL
Kigali

FT: Amagaju FC 0-0 APR FC: Inota rimwe rirampagije-Nduwimana Pabro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/12/2017 10:02
0


Nduwimana Pabro umutoza mukuru w’Amagaju FC avuga ko nyuma yo kunganya na APR FC 0-0, inota rimwe rimuhagije kuko ngo yari amaze igihe atsindwa bityo ko rizamubera impamba nziza ku mukino azasuramo Gicumbi FC.



Amagaju FC yaguye miswi na APR FC i Nyamagabe nyuma yuko bari baheruka gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga kuri iki kibuga amakipe y’i Kigali ajyaho yikandagira. Nyuma y’umukino, Nduwimana yagize ati:

Umukino wari ukomeye cyane ariko navuga ko burya APR FC ni ikipe nkuru ariko nanjye nari nkeneye amanota atatu namwe mwabibonye ko twabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu ntitwayabyaza umusaruro. N’iri rimwe (inota) kuri njyewe ni byiza kubera ko nari maze iminsi ndi gutsindwa. Inota rimwe rirampa umurongo wo kujya i Gicumbi nkareba ko nashaka amanota atatu.

Amagaju FC agomba gusura Gicumbi FC kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017 i Gicumbi. Gicumbi FC izaba ishaka kugaruka mu byishimo kuko baheruka gutsindwa na Mukura Victory Sport ibitego 2-0. Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC we avuga ko abakinnyi be bakoze ibishoboka ariko bikanga, gusa ngo arashimira abafana ba APR FC basigaye bashyigikira ikipe yabo haba i Kigali no mu ntara.

Mu magambo ye ati “Ntabwo nakwishima nyine nuko. Twashakaga gutsinda, twaje hano dushaka amanota atatu ariko byanze. Ibi tugiye kubisiga inyuma dutekereze ku wundi mukino. Abafana ba  APR ngira ngo ni ukubashimira kuko mwabibonye ko baje ari benshi , bakomeje bafana kugeza ku munota wa nyuma, nabyo ni byiza kandi nabo babibonye ko abakinnyi bitanze”.

Kuri ubu Amagaju FC ari ku mwanya wa 14 n’amanota umunani (8) mu mikino icyenda (9) mu gihe ikipe ya APR FC yananiwe gufata umwanya wa mbere ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 16 mu mikino icyenda (9). APR FC igomba kwakira FC Musanze kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017 kuri sitade ya Kigali (15h30’).

Abakinnyi bakoreshejwe ku mukino wa Amagaju FC 0-0 APR FC:

AMAGAJU FC: Twagirimana Pacifique, Biraboneye Aphrodice, Hakizimana Hussein, Yumba Kaite, Bizimana Noel (C), Ndikumana Tresor, Shabani Hussein, Munezero Dieudonne, Amani Mugisho Mukeshi, Ndizeye Innocent, Dusabe Jean Claude.

Abasimbura: Niyokwizerwa Gad, Buregeya Rodriguez, Murwanashyaka Hamada, Inyange Guillain, Niyobuhungiro Evode, Irakoze Gabriel na Habimana Hassan.

APR FC: Ntaribi Steven (GK), Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Twizerimana Martin, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjiri, na Tuyishimire Eric.

Abasimbura: Mvuyekure Emery, Nsabimana Aimable, Butera Andrew, Nyirinkindi Saleh, Nkizingabo Fiston, Itangishaka Blaise na Twizerimana Onesme.

Dore uko umunsi wa 10 uhagaze:

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017

-Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro Turf, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017

-Miroplast Fc vs Rayon Sports (Stade Mironko, 15h30’)

-Bugesera Fc vs AS Kigali (Bugesera Ground, 15h30’)

-Kirehe Fc vs Marines Fc (Nyakarambi ground, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Etincelles Fc (Stade Mumena, 15h30’)

-Espoir Fc vs Mukura VS (Stade Rusizi, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017

-APR Fc vs Musanze Fc (Stade de Kigali, 15h30’)

-Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND