RFL
Kigali

Forever FC na College ADEGI amwe mu makipe yatwaye ibikombe mu marushanwa yo gusezera abanyeshuli-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2018 15:53
0


Mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza ni bwo amarushanwa yo gusezera no gushimisha abanyeshuli bari bamaze iminsi mu biruhuko (Itel By Bye Vacances 2018) yageraga ku musozo amakipe nka Forever FC mu mupira w’amaguru, College ADEGI muri Handball na Kimisagara Basket talent (KBT BBC) muri Basketball batwaraga ibikombe.



Ikipe ya Forever FC yatwaye igikombe itsinze Green Stars FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma waberaga ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Maison de Jeunes Kimisagara. Ni imikino yatewe inkunga na sosiyete icuruza amatelefone hano mu Rwanda ya Itel kuko ibihembo n’ibikombe byatanzwe niyo yabitanze muri gahunda yo kuzamura impano z’abana baba biga ariko banafite ubushake n’ubushobozi bwo gukina siporo zitandukanye.

Forever FC yatwaye iki gikombe mu bakinnyi batarengeje imyaka 20  ari nako Forever FC y’abakinnyi batarengeje imyaka 16 nayo yagitwaye itsinze Sneipers FA ku mukino wa nyuma.

Mu mukino w’intoki wa Handball, igikombe cyatwaye na College ADEGI de Gituza mu karere ka Gatsibo ni yo yatwaye igikombe itsinze Gorillas Handball Club (A) ku mukino wa nyuma. Gorillas Handball Club A yakurikiwe na Gorillas Handball Club (B) yatsinzdiwe mu mikino ya kimwe cya kabiri.

Mu mukino w’intoki wa Basketball, ikipe ya Kimisagara Talent Basketball Club niyo yatwaye igikombe  itsinze Warriors BBC ku mukino wa nyuma.

Dore uko amakipe yagiye akurikirana:

Abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru:

1.Forever FC

2.Green stars FC

3.Mission FC

Abatarengeje imyaka 16 mu mupira w’amaguru:

1.Forever FA

2.Sneipers FA

Muri Handball:

1.College ADEGI

2.Gorillas Handball Academy A

3.Gorillas Handball Academy B

Muri Baskball:

1.Kimisagara basket talent (KBT BBC)

2. Worriors BBC

3.Maison des jeunes kimisagara  (MJK BBC)

Igitego rukumbi cya Forever FC cyavuye kuri Coup Franc

Igitego rukumbi cya Forever FC cyavuye kuri Coup Franc

Bishimira igitego cyabonetse mu gice cya mbere

Forever Fc

Bishimira igitego cyabonetse mu gice cya mbere

Ubwo coup franc yari ibonetse

Ubwo coup franc yari ibonetse

Green Stars FC bafunga urukuta

Green Stars FC bafunga urukuta nubwo umupira utabuze guhita

ANDI MAFOTO YARANZE UMUKINO.

1

1

2

2

3

3

4

4

5

5

6

6

Umuhanzi Safi Madiba yari yaje mu itangwa ry'ibihembo

Umuhanzi Safi Madiba yari yaje mu itangwa ry'ibihembo

Abana bicajwe bakurikira itangwa ry'ibihembo

Abana bicajwe bakurikira itangwa ry'ibihembo

Umwana umwe aca imbere ya bagenzi be agendera ku nkweto zifite amapine

Umwana umwe aca imbere ya bagenzi be agendera ku nkweto zifite amapine

Insanganya matsiko y'u mwaka

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka

Safi Madiba mu byicaro ku Kimisagara areba uko gahunda zifashe

Safi Madiba mu byicaro ku Kimisagara areba uko gahunda zifashe

Biteganyijwe ko abana bagomba gukomeza amasomo kuri uyu wa Mbere

Biteganyijwe ko abana bagomba gukomeza amasomo kuri uyu wa Mbere

 AMAFOTO BAMURIKA IMIDELI

1

1

2

2

 3

3

4

4

5

5

6

6

ITANGWA RY'IBIHEMBO:

Mu bihembo byatanzwe harimo imyenda, amafaranga, imipira yo gukina , amakayi, amakaramu n'ibindi

Mu bihembo byatanzwe harimo imyenda, amafaranga, imipira yo gukina , amakayi, amakaramu n'ibindi

Safi Madiba amaze guhemba ikipe ya Green Stars FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Safi Madiba amaze guhemba ikipe ya Green Stars FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Denis uzwi muri Filimi nka Rwasa niwe washyikirije ibihembo ikipe ya Mission FC yabaye iya Gatatu

Denis uzwi muri Filimi nka Rwasa niw e washyikirije ibihembo ikipe ya Mission FC yabaye iya Gatatu

Samuel ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Itel Rwanda azamura igikombe

Samuel ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Itel Rwanda azamura igikombe ngo akereke ikipe ya Forever FC

Kapiteni wa Forever FC ashyikirizwa igikombe

Kapiteni wa Forever FC ashyikirizwa igikombe

Forever Fc bishimira igikombe

Forever Fc bishimira igikombe 

AMAFOTO: INYARWANDA LTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND