Mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza ni bwo amarushanwa yo gusezera no gushimisha abanyeshuli bari bamaze iminsi mu biruhuko (Itel By Bye Vacances 2018) yageraga ku musozo amakipe nka Forever FC mu mupira w’amaguru, College ADEGI muri Handball na Kimisagara Basket talent (KBT BBC) muri Basketball batwaraga ibikombe.
Ikipe ya Forever FC yatwaye igikombe itsinze Green Stars FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma waberaga ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Maison de Jeunes Kimisagara. Ni imikino yatewe inkunga na sosiyete icuruza amatelefone hano mu Rwanda ya Itel kuko ibihembo n’ibikombe byatanzwe niyo yabitanze muri gahunda yo kuzamura impano z’abana baba biga ariko banafite ubushake n’ubushobozi bwo gukina siporo zitandukanye.
Forever FC yatwaye iki gikombe mu bakinnyi batarengeje imyaka 20 ari nako Forever FC y’abakinnyi batarengeje imyaka 16 nayo yagitwaye itsinze Sneipers FA ku mukino wa nyuma.
Mu mukino w’intoki wa Handball, igikombe cyatwaye na College ADEGI de Gituza mu karere ka Gatsibo ni yo yatwaye igikombe itsinze Gorillas Handball Club (A) ku mukino wa nyuma. Gorillas Handball Club A yakurikiwe na Gorillas Handball Club (B) yatsinzdiwe mu mikino ya kimwe cya kabiri.
Mu mukino w’intoki wa Basketball, ikipe ya Kimisagara Talent Basketball Club niyo yatwaye igikombe itsinze Warriors BBC ku mukino wa nyuma.
Dore uko amakipe yagiye akurikirana:
Abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru:
1.Forever FC
2.Green stars FC
3.Mission FC
Abatarengeje imyaka 16 mu mupira w’amaguru:
1.Forever FA
2.Sneipers FA
Muri Handball:
1.College ADEGI
2.Gorillas Handball Academy A
3.Gorillas Handball Academy B
Muri Baskball:
1.Kimisagara basket talent (KBT BBC)
2. Worriors BBC
3.Maison des jeunes kimisagara (MJK BBC)
Igitego rukumbi cya Forever FC cyavuye kuri Coup Franc
Bishimira igitego cyabonetse mu gice cya mbere
Ubwo coup franc yari ibonetse
Green Stars FC bafunga urukuta nubwo umupira utabuze guhita
ANDI MAFOTO YARANZE UMUKINO.
1
2
3
4
5
6
Umuhanzi Safi Madiba yari yaje mu itangwa ry'ibihembo
Abana bicajwe bakurikira itangwa ry'ibihembo
Umwana umwe aca imbere ya bagenzi be agendera ku nkweto zifite amapine
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka
Safi Madiba mu byicaro ku Kimisagara areba uko gahunda zifashe
Biteganyijwe ko abana bagomba gukomeza amasomo kuri uyu wa Mbere
AMAFOTO BAMURIKA IMIDELI
1
2
3
4
5
6
ITANGWA RY'IBIHEMBO:
Mu bihembo byatanzwe harimo imyenda, amafaranga, imipira yo gukina , amakayi, amakaramu n'ibindi
Safi Madiba amaze guhemba ikipe ya Green Stars FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Denis uzwi muri Filimi nka Rwasa niw e washyikirije ibihembo ikipe ya Mission FC yabaye iya Gatatu
Samuel ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Itel Rwanda azamura igikombe ngo akereke ikipe ya Forever FC
Kapiteni wa Forever FC ashyikirizwa igikombe
Forever Fc bishimira igikombe
AMAFOTO: INYARWANDA LTD
TANGA IGITECYEREZO