RFL
Kigali

FOOTBALL: Urugamba rw’umwanya wa kabiri rukomeye kurusha urw’igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2017 14:24
0


Shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 imaze gukinwa iminsi yayo ya 24 hatitawe ku mikino y’ibirarane irimo hagati. Gusa, bigendanye n’ikinyuranyo cy’amanota Rayon Sports irusha ayari inyuma, guhera kuri APR FC, Police FC na AS Kigali zose ziri mu rugamba rwo kurwanira umwanya wa kabiri bipfa bidapfusha.



Ubwo hakinwaga umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yasaruye amanota atatu imbumbe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0, bituma igwiza amanota 50 iryama ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 55 n’imikino 22.

Ikipe ya Police FC yagombaga kuba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 49 iyo itagwa miswi na Etincelles FC ngo banganye 0-0. Police FC ubu ifite amanota 47 mu gihe AS Kigali nayo yakabaye yashyizemo ikinyuranyo gito iyo idatsindwa na Kirehe FC igitego 1-0. AS Kigali iragumana amanota 44.

Etincelles FC ishobora kuzagora amakipe ifite imbere kuko ifite umuhigo wo kuba iya gatanu (5) kugira ngo ibone umuterankunga wo mu Budage yashakiwe n’umufana wayo ukomeye, umunyamategeko Safari Kizito.                      

Etincelles ifite amanota 30 ku mwanya wa 8. Aho isabwa kunyura kuri Espoir FC ya 7 ifite 33, Musanze FC ya 6 n'amanota 38 na FC Bugesera ya gatanu (5) n'amanota 39. Zose zisigaje imikino itandatu (6) muri shampiyona.

Ese uru rugamba rw’umwanya wa kabiri ruzarangira gute?

Mu bigaragara, ikipe ya Police FC na APR FC imwe muri izi niyo ihabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa kabiri ariko haracyarimo imibare ikomeye.

Ku munsi wa 25 ikipe ya Police FC igomba kwakira APR FC kuwa 30 Mata 2017. Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 53 Police FC igasigarana 47 byahita bisaba ko iyi kipe ikinira ku Kicukiro yizera ko izatsinda imikino isigaye igasenga cyane kugira ngo byibura APR FC izatakaze imikino ibiri inanganye umwe kugira ngo byibura iyisige inota rimwe (1).

Gusa kandi na none, mu gihe Police FC yatahana amanota atatu, yahita igira amanota 50 ikanganya na APR FC, bigasa naho bisubiye i rudubi bakajya bahagarara umukino ku mukino bacunganwa.

Mu gihe Police FC na APR FC bazaba bahura, ikipe ya AS Kigali izaba yaraye ikinnye na Pepinieres FC kuri sitade ya Kigali. Mu gihe AS Kigali yasarura amanota atatu yahita igira amanota 47. Biramutse bihuriranye nuko Police FC yaba yatsinze, byasa naho bisubiye i bubisi kuko baba banganya amanota 47-47.  

AS Kigali yaba itegereje ko izahura na Police FC kuwa 17 Kamena 2017 mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0.

Police FC iramutse itsinzwe cyangwa ikanganya na APR FC, byagabanya imibare ikomeye kuko AS Kigali izihurira na APR FC ku munsi wa 27 wa shampiyona. Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino byaba bivuze ko Police FC yasigara mu isiganwa ihanganye na APR FC kuko Police FC yaba ikina idashaka gutakaza itegereje umukino Rayon Sports izahuramo na APR FC kuwa 17 Kamena 2017 umunsi AS Kigali izaba yakira Police FC.

Mu mikino itandatu Police FC ifite imbere iramutse ikuyemo amanota 12 (Gutsinda imikino ine) yahita igira amanota 59 ari nayo yarangizanya shampiyona.

Mu makipe APR FC isigaje imbere, ifitemo Police FC, AS Kigali, Rayon Sports na Bugesera FC, amakipe itakwizera ko yazasarura amanota yose imbumbe. Ku rupapuro umuntu yateganya ko iyi kipe ya gisirikare yazatahana amanota icumi (10) ikaba yarangiza shampiyona ifite amanota 60. Ibi biramutse bigenze gutya, ikipe ya Police FC yaheba umwanya wa kabiri igafata umwanya gatatu ikazizera gusohokera igihugu mu gihe yatwara igikombe cy’Amahoro.

Mu mikino itandatu (6) AS Kigali isigaranye imbere harimo; Etincelles FC, APR FC, Police FC na Espoir FC amakipe itakwizera ko izakuraho amanota imbumbe. Iramutse itakaje iyi mikino, yaba ibuze amanota icyenda mu manota 18 asigaye imbere.

Imikino Police FC isigaje muri shampiyona:

*Tariki 30 Mata 2017: Police FC vs APR FC (Kicukiro, 15h30’)

*Tariki 5 Gicurasi 2017: Kiyovu Sports vs Police FC (Mumena, 15h30’)

*Tariki 20 Gicurasi 2017: Sunrise FC vs Police FC (Nyagatare, 15h30’)

*Tariki 27 Gicurasi 2017: Police FC vs Espoir FC (Kicukiro, 15h30’)

*Tariki 17 Kamena 2017: AS Kigali vs Police FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 25 Kamena 2017: Police FC vs FC Marines (Kicukiro, 15h30’)

Imikino APR FC isigaje muri shampiyona:

*Tariki 30 Mata 2017: Police FC vs APR FC (Kicukiro, 15h30’)

*Tariki 6 Gicurasi 2017: APR FC vs Espoir FC (stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 20 Gicurasi 2017: AS Kigali vs APR FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 28 Gicurasi 2017: Rayon Sports vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30’)

*Tariki 17 Kamena 2017: APR FC vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 25 Kamena 2017: APR FC vs Bugesera FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

Imikino AS Kigali isigaje muri shampiyona:

*Tariki 29 Mata 2017: AS Kigali vs Pepinieres FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 6 Gicurasi 2017: Etincelles FC vs AS Kigali (stade Umuganda, 15h30’)

*Tariki 20 Gicurasi 2017: AS Kigali vs APR FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 28 Gicurasi 2017: SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena, 15h30’)

*Tariki 17 Kamena 2017: AS Kigali vs Police FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Tariki 25 Kamena 2017: Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

APR FC niyo ifite amahirwe yo gutwara umwanya wa kabiri byanagenda neza n'igikombe ikaba yakirwanira

APR FC niyo ifite amahirwe yo gutwara umwanya wa kabiri byanagenda neza n'igikombe ikaba yakirwanira

 Police FC irasabwa kudakora ikosa ryo gutakaza umukino mu mikino isigaye ititaye ku mibare ya APR FC iyiri imbere

Police FC irasabwa kudakora ikosa ryo gutakaza umukino mu mikino isigaye ititaye ku mibare ya APR FC iyiri imbere

 Nyuma yo gustindwa igitego 1-0 na Kirehe FC, AS Kigali yahise ijya mu mibare isa naho ikomeye

Nyuma yo gustindwa igitego 1-0 na Kirehe FC, AS Kigali yahise ijya mu mibare isa naho ikomeye

Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017

*AS Kigali vs Pepinieres FC (stade ya Kigali, 15h30’)

*Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Bugesera FC (Huye, 15h30’)

*Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)

*FC Musanze vs Rayon Sports (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2017

*Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30’)

*Police FC vs APR FC (Kigali stadium, 15h30’)

*Kirehe FC vs FC Marines (Kirehe, 15h30’)

 Table

 Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND