RFL
Kigali

FOOTBALL: Ikipe y’umwaka ya INYARWANDA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2017 10:01
0


Shampiyona y’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino 2016-2017 yashyizweho akadomo isiga amakipe abonye umusaruro yakoreye kuva kuwa 14 Ukwakira 2016. Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu gihe mukeba wayo APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro.



Abakinnyi barigaragaje abandi bagira imvune zabababereye imbogamizi abandi babura aho bamenera ngo bakore akazi bitewe nuko barushwaga na bagenzi babo bakinaga ku mwanya umwe.

Mu bakinnyi babashije kugaragara mu kibuga bakina imikino ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, INYARWANDA yafashe umwanya ireba 11 babashije gukora ibyo abantu batashidikanyaho ibashyira mu ikipe yaba iy’umwaka w’imikino muri rusange harebwe amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Muri aba bakinnyi, ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona ifitemo abakinnyi bane (4) nubwo umwe muri bo yamaze kuyivamo (Savio Nshuti Dominique), Police FC ifitemo umukinnyi umwe nabwo wayifashije icyo gihe akayivamo (Danny Usengimana).

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2017 ifitemo abakinnyi batatu (3) nubwo umwe yayivuyemo (Rusheshangoga Michel). Musanze FC na Mukura Victory Sport buri imwe ifitemo umukinnyi umwe.

Dore ikipe y’umwaka ya INYARWANDA:

Mu izamu (1): Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports)

Abakina inyuma (4): Rusheshangoga Michel (Singida United/APR FC), Nsabimana Aimable (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports) na Imanishimwe Emmanuel (APR FC).

Abakina hagati (5): Niyonzima Ally (Mukura Victory Sport), Bizimana Djihad (APR FC), Usengimana Danny (Singida United/Police FC), Kwizera Pierrot (Rayon Sports) na Savio Nshutin Dominique (Rayon Sports/AS Kigali).

Rutahizamu (1): Wai Yeka (FC Musanze)

Uko abakinnyi b'ikipe y'umwaka ya INYARWANDA Yyaba ihagaze mu kibuga

Uko abakinnyi b'ikipe y'umwaka ya INYARWANDA Yyaba ihagaze mu kibuga (Tactical Scheme)

Ikipe y'umwaka w'imikino 2016-2017

Ikipe y'umwaka ya FERWAFA na AZAM TV

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka ya INYARWANDA, FERWAFA na AZAM TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND