RFL
Kigali

FOOTBALL: Ese abakinnyi banganya agaciro mu Mavubi?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/12/2017 1:29
1


Iyo bavuze ikipe y’igihugu yaba iy’umukino mushya cyangwa imikino Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko bisangamo, usanga hakunda kuza impaka cyane ku bakinnyi baba bahamagariwe guhagararira igihugu bitewe nuko amaso ya rubanda n’abasesenguzi aba abona ibintu mu buryo bushobora kudahuza n’uburyo abatoza baba babibona.



Akenshi usanga izi mpaka ziza mu mikino nka Volleyball, Basketball na Football kuko niyo mikino ubona abanyarwanda bamaze kugiraho ubumenyi no kumenya kureba umukinnyi bakamenya ko arusha undi ubuhanga n’ubwo ushobora gusanga umutoza abibona ukundi bitewe n’ubusobanuro ashobora gutanga bibaye ngombwa.

Gusa nubwo iyi mikino itatu (3) ikunda kuzamo impaka z’abakinnyi batahawe amahirwe yo gukinira igihugu, ntabwo biri ku rwego rumwe kuko usanga mu mupira w’amaguru ariho usanga izi mpaka kuko ni nawo mukino Abanyafurika muri rusange boroherwa no gukina ndetse no kubona hafi yabo nubwo uyu mugabane atariwo wa mbere ku isi.

Muri iyi nkuru ntabwo tuza kujya mu myaka ya kure yaranze ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Amavubi) ahubwo reka twirebere bimwe mu bintu bigenda biba bikaba byatuma buri umwe uyikurikirana ahita yibaza ati “Abakinnyi banganya agaciro mu ikipe y’igihugu”?. Hari n’undi ushobora guhita yibaza ati “Ese kuki hari ababanza koroherezwa kugira ngo muri iyi minsi bakinire igihugu?

Kuwa 22 Werurwe 2017 nibwo FERWAFA yerekanye Antoine Hey John Paul nk’umutoza mukuru w’Amavubi wagombaga guhita ategura ikipe izasura Republique Centre Afrique mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019. Uwo mukino wakinwe kuwa 11 Kamena 2017 u Rwanda rutsindwa ibitego 2-1.

Mu maza ye nibwo uyu mutoza yahise azana uburyo bushya bw’imikinire ari nako kuzana gahunda yo gukinisha abakinnyi batatu bugarira (Back-3 System). Mu guhamagara abakinnyi bagomba kurira indege bagana i Bangui, ntabwo byasakuje cyane kuko abantu bavugaga bati wenda ubwo n’abanyarwanda bakina hanze bemerewe gukina byashoboka ko bizewe cyane.

Dore abakinnyi 19 Antoine Hey yahamagaye icyo gihe:

Abanyezamu:Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma:Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania-Simba SC/), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport/AS Kigali), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia-Zesco United-Zambia), Ombolenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia -APR FC), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Abataha izamu:Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

Nyuma yaho gato nibwo hatangiye imikino yo gushaka itike y’irushanwa rya CHAN 2018 rizabera muri Maroc guhera kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018. Amavubi yatangiye akina na Tanzania umukino ubanza n’uwo kwishyura. Muri iyi mikino ibiri niho Ndayishimiye Eric Bakame yaboneye amakarita abiri y’umuhondo, amakarita yamubuzaga kuzakina umukino ubanza u Rwanda rwakinnye na Uganda kuwa 12 Kanama 2017. Icyo gihe u Rwanda rwatsinzwe ibitego 3-0 kuri St Marry’s Sadium (Kitende).

Amavubi ashaka igitego

U Rwanda rwatsindiwe i Kitende ibitego 3-0

Hano icyateje impagarara mu bafana si uko u Rwanda rwatsinzwe ibitego byinshi ahubwo bibazaga ukuntu Ndayishimiye Eric Bakame yagiye ku rutonde rw’abari bukine na Uganda nyamara hari umukinnyi wakabaye ajya muri uwo mwanya nawe akaba yajya gushaka ubunararibonye Antoine Hey ahora avuga ko abakinnyi be batarabona kugeza ubu.

Icyo gihe ababyibuka neza bazi ko ubwo Amavubi yajyaga muri Uganda hagiye abakinnyi 19 barimo abanyezamu batatu kuko Ndayishimiye Eric Bakame atari yemerewe gukina. Icyo gihe abajijwe impamvu ahamagara umukinnyi utazakina, Antoine Hey yavuze ko kuba Ndayishimiye Eric yari kapiteni ndetse akanaba umunyezamu ufite ubunararibonye hari byinshi yafasha Nzarora Marcel na Kimenyi Yves byari biteganyijwe ko bazakina. Aha, bamwe batangiye kuvuga ko mu ikipe y’igihugu haba harimo abakinnyi bafite umumaro urenze uwo gukina umupira.

Ikindi kibazo gikomeye cyaje kubyuka ubwo u Rwanda rwiteguraga guhura na Ethiopia mu mukino wa kamarampaka. Icyo gihe iyi mikino ya kamarampaka yaje gusanga Bizimana Djihad afite ikarita y’umuhondo yabonye u Rwanda rukina na Uganda i Kigali bityo ahita asimbuzwa Imanishimwe Emmanuel kuko mu mukino ubanza Amavubi yatsinze Ethiopia ibitego 3-2 na Bizimana ahabonera indi karita yamubuzaga gukina umukino wo kwishyura.

Bitewe nuko Imanishimwe Emmanuel yari afite ikibazo cy’imvune, abakunzi b’Amavubi n’umupira w’amaguru muri rusange bibajije impamvu umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nyamara yaragize ikibazo cy’imvune. Nyuma Antoine Hey yaje kuvuga ko yari amuhamagaye kugira ngo amufashe gukira neza imvune yari yagiriye mu mukino wa shampiyona APR FC yanganyirijemo na FC Marines igitego 1-1.

Mu magambo ye yagize ati” Twageze mu Rwanda tuvuye muri Ethiopia, twaburaga Bizimana Djihad ufite amakarita na Nshimiyimna Imran urwaye malariya. Twaje guhamagara Imanishimwe Emmanuel wari uri mu bihe bitari byiza kubera imvune kugira ngo tumufashe gukira neza. Yakoranye n’abandi imyitozo inshuro eshatu kandi twizera ko bizagenda neza. Ntabwo twamuhamagaye ngo azadufashe ku mukino wa Ethiopia”.

Imanishimwe Emmanuel yakinnye umukino mwiza yaje kuva mu kibuga simbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney

Imanishimwe Emmanuel mu mukino u Rwanda rwakinnye na Sudan i Kigali

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey John Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Nyuma y’ubu busobanuro byarumvikanaga ko Imanishimwe yafashwa gukira kuko anabifitiye uburenganzira nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu. Gusa ubu busobanuro bwaje gusa naho butaye agaciro kuwa 30 Ugushyingo 2017 ubwo Antoine Hey yirukanaga Buteera Andrew mu bakinnyi 23 bagombaga gukina imikino ya CECAFA.

Nibyo koko Buteera Andrew yari amaze amezi arenga umunani adakina kubera imvune yari afite, gusa nawe ni umukinnyi wageze mu ikipe y’igihugu mbere y’abakinnyi batari bacye bari kwitabazwa iki gihe. Icyo gihe Antoine Hey John Paul yabwiye abanyamakuru ko atajyane Buteera kuko yanga ko yazavunikira muri CECAFA bigateza ikibazo ku iterambere ry’imikinire ye.

Mu magambo ye yagize ati “Andrew avuye mu bibazo by’imvune vuba nyuma y’igihe kitari gito ngira ngo ni amezi icyenda. Kandi ndibaza ko yatangiye gukina muri iyi shampiyona cyane ku munsi wa karindwi n’uwa munani. Kuri ubu ubona ko ari umukinnyi ufite ubushake n’umurava wo gukina kuko anafite impano ariko ntabwo aragaruka neza. Akeneye kugarura imbaraga no gukina imikino myinshi”.

Antoine Hey wagombaga kwitwaza abakinnyi 23 , yavuze ko nubwo Buteera Andrew atazakina CECAFA 2017 ashobora kuzaba ari umukinnyi mwiza mu gihe cyo kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva mu ntangiriro za Mutarama 2018. Yakomeje agira ati:

“Ntabwo rero umuntu yahita amushora mu irushanwa nk’iri. Sinifuzaga kuba namubura mu ikipe ariko sinshaka kwiteza ibibazo byatuma yongera kuvunika. Ni inshingano zacu dufite zo kureba icyafasha umukinnyi. Ndabyemera ko afite impano ariko turebye igihe yagarukiye n’igihe CECAFA iri bisa naho byihuse. Gusa wenda nka CHAN 2018 umuntu ashobora kumwifashisha ariko ubu sinifuza ko yongera kuvunika rwose”.

Buteera Andrew yari yabukereye mu myitozo nyuma yo guhamagarwa

Buteera Andrew umukinnyi wo hagati muri APR FC

Tugarutse inyuma, urareba ugasaga Antoine Hey yari abizi ko Buteera Andrew atarakira neza nk’uko na Imanishimwe Emmanuel yari atarakira neza dore ko ari nawe wari urwaye cyane kurusha Buteera kuko uyu musore ufite amamuko muri Uganda yari amaze iminsi abanza mu kibuga mu gihe Imanishimwe yabaga atanagaragara mu bakinnyi 18.

Aha umuntu yahita yibaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku mpuhwe bamwe mu bakinnyi bagirirwa mu Mavubi ntibibe kuri bose. Ikibazo cya mbere umuntu yatangira yibaza ati “Ese impuhwe zagiriwe Imanishimwe Emmanuel kugira ngo ajye gufashwa kugaruka neza hifashishijwe imikino y’ikipe y’igihugu, iyo na Buteera abikorerwa byari kumugwa nabi”?

Mu busanzwe mu migendekere myiza ya gahunda z’ikipe cyane y’igihugu, ababishinzwe baba bagomba kwitwararika ntibagire ikosa na rimwe ribabonekaho mu kuba bakekwaho ko bakoresheje ikimenyane mu kazi kabo. None umuntu yakwibaza ati “Niba Imanishimwe yari ahawe uwo mwanya wo kugaruka anahabwa iminota micye ngo agende atinyuka umupira, kuki Buteera we batari byibura kumuha nibura iminota itanu yamufasha kugaruka niba koko Antoine Hey abona ko ari intwari izamufasha muri CHAN 2018 nk’uko yabuvuze kuri Imanishimwe Emmanuel bajya kujya muri CECAFA”?

 Mico Justin ashaka inzira

Amavubi ubwo yakoraga imyitozo ya nyuma mbere y'imikino ya CECAFA

Mu mikino ya CECAFA yatangiye tariki 3 Ukuboza 2017 , ntabwo u Rwanda rwabashije gukomeza kuko mu itsinda rya mbere (A) bari barimo batabashije gutsinda imikino itatu kugira ngo bakomeze muri ¼ cy’irangiza.

Umunsi wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Kenya ibitego 2-0 mbere yo gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-1. Amavubi yaje kugwa miswi na Libya banganya 0-0 mbere yuko Antoine Hey ayafasha gutsinda Tanzania ibitego 2-1 bakabona kugaruka mu Rwanda. Amavubi yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2017. 

Amavubi yabuze itike ya 1/4 cy'irangiza muri CECAFA

Amavubi yabuze itike ya 1/4 cy'irangiza muri CECAFA

Imikino ya ¼ iratangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017 ubwo Kenya izaba yakira u Burundi mu gihe Uganda izacakirana na Zanzibar kuwa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cokx6 years ago
    Kbsa nubwambere nabona inkuru ikoze neza ntiwibagirwe naba mvuyekure,olivier kwizera ahubwo abo bana bakinisha umutima ntimukbavuge nabi hahhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND