RFL
Kigali

Flambeau de l'est yambuwe igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu Burundi kubera ruswa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/08/2014 15:36
1


Inkuru ikomeje kuvugwa mu Burundi, cyane cyane ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu ni uko ikipe ya Flambeau de l’est yaherukaga kwegukana igikombe cya shampiyona Primus league 2013-2014 yamaze kucyamburwa ikuweho amanota 6 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa yashinjwaga.



Ni nyuma y’uko amakipe ya Inter star na Messager Ngozi zari zasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Burundi(FFB) ko hakorwa itohoza ku mikino yahuje aya makipe na Flambeau de l’Est bashinjaga guha ruswa bamwe mu bakinnyi b’aya makipe kugirango bitsindishe mu mikino yabahuje.

FFB

I tariki yari yatanzwe n'Ishirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi ryo gusoma uru rubanza rujyanye n'amatohoza yerekeye ikipe ya Flambeau de l'Est yari kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2014, aho abantu benshi bari bategerezanyije amatsiko imyinzuro iri butangwe n’abagize akanama nshingwabikorwa bayobowe na Reveriano NDIKURIYO.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwa afrifame.bi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryaje gufata umwanzuro wo gukuraho amanota atandatu ikipe ya Flambeau de l’est bityo ikipe yari iyikurikiye muri uyu mwaka wa Shampiyona ya LLB(Lydia Ludic Burundi Academy0 ihita ifata umwanya wa mbere ku buryo budasubirwaho.

FFB

Flambeau de l'Est yahise itakaza igikombe cya Shampiyona yari imaze iminsi mike ishyikirijwe

Dore imyanzuro muri rusange yafashwe n’akanama nshingwabikorwa kuri iki kibazo

- Flambeau de l’Est yakuweho amanota 6, ihita iva ku mwanya wa mbere  ufatwa na LLB gusa yagumishijwe mu kiciro cya mbere.

- Moussa Omar ,umukinyi w’inyuma wa Flambeau yafungiwe kudakina umwaka wose kubera ko  bivugwa ko yagaragaje ubushake buke no gushaka kudindiza iri tohoza.

- Flambeau de l’Est izatanga ihazabu y'amafaranga miliyoni y’amarundi( 1.000.000frsbu ).

- Umukinyi NKURIKIYE Leopold batazira KAYA yafungiwe kudakina imikino 3 y'igice gitanguia shampiyona( phase Aller ). ashinjwa ko yakinye yasinze , akabikora kugira ntakine neza.

-NDUWIMANA Saidi Tamaa ukinira Inter star, yahanywe kudakina igice cya mbere cya shampiyona ( Phase aller).

gdhf

Ibyishimo bya Flambeau de l'Est ntibiteye kabiri

Ikipe ya Flambeau de l'est yari yabashije kurangiza ari iya mbere muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Burundi, imbere y'amakipe asanzwe ari ibigugu ndetse akomeye muri iki gihugu nka Inter star yarangije ku mwanya wa Gatatu, Vital'O yarangije ku mwanya wa 5, Athletico yarangije ku mwanya wa 6 na Prince Louis yarangije ku mwanya wa 8.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Radjabu9 years ago
    Non kobavuzek bastinze urubanza non nivyo





Inyarwanda BACKGROUND