RFL
Kigali

FIFA yemeje ko umukino wa Senegal na Afurika y’Epfo uzasubirwamo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/09/2017 8:19
0


Kuwa 12 Ugushyingo 2016 ni bwo ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo (Bafana Bafana) yatsinze Senegal ibitego 2-1 mu mukino yayakiriyemo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018. Nyuma yo kutanyurwa n’ibyavuye mu mukino, abayobozi b’umupira w’amaguru muri Senegal batanze ikirego muri FIFA yanamaze kwemeza ko bazawusubiramo.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FIFA, umukino wahuje Afurika y’Epfo na Senegal kuwa 12 Ugushyingo 2016 wabayemo uburiganya bwakozwe na Jospeh Lamptey umusifuzi wari uyoboye uyu mukino, amakosa yamaze guhanirwa bitewe nuko yagiye abogamira ku ikipe ya Afurika y’Epfo yari mu rugo icyo gihe. Uyu musifuzi FIFA ikaba yafashe umanzuro wo kumuca mu mupira w’amaguru ubuzima bwe bwose.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA kemeje ko uyu mukino uzasubirwamo mu Ugushyingo 2017 ku itariki izafatwaho umwanzuro n’akanama ka FIFA gashinzwe amarushanwa biteganyijwe ko kazaterana kuwa 14 Nzeli 2017 bakiga kuri iki kibazo. Umukino wo kwishyura wo uzaguma ku matariki wari kuzakinirwaho ya 6 Ugushyingo 2017.

Uko itsinda rya kane (D) rihagaze

Uko itsinda rya kane (D) rihagaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND