RFL
Kigali

Fifa yakomoreye Lionel Messi ku bihano yari yafatiwe mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/05/2017 19:49
1


Lionel Messi yari yahagaritswe imikino ine mu ikipe y’igihugu nyuma yo gutuka abasifuzi ku mukino wahuje Argentine na Chili muri Werurwe uyu mwaka. Kuri ubu iyi mikino yamaze gukurwaho nyuma yaho Fifa ihaye umugisha ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine.



FIFA yafashe iki cyemezo kuri uyu wa Gatanu aho yakuyeho igihano cy’imikino ine mpuzamahanga n’amande angana n’ibihumbi icyenda by’ama-euro yari yaciwe Lionel Messi nyuma yo gutuka Marcelo Van Gasse, umunya-Bresil wasifuye umukino Argentine yakinnye na Chile tariki ya 24 Werurwe 2017.

Nkuko byatangajwe ngo ibimenyetso bishinja imyitwarire mibi Lionel Messi muri uyu mukino ntabwo byari bihagije dore ko ibitutsi yamututse mu rurimi rw’icyesipanyolo umusifuzi atabashije kubyumva ndetse bikaba bitaranatanzwe muri raporo y’umukino mu gihe atari yigeze yihanangirizwa hagati mu mukino.

Uku gukomorerwa kwa Lionele Messi birafasha cyane ikipe y’igihugu ya Argentine itari mu bihe byiza kuko mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, iyi kipe iri ku mwanya wa 5 muri Amerika y’Amajyepfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Dami En5 years ago
    Turamunshijyicye Uwomusaza Tumurinyum Ariko Tutibajyieronarido Wacu!!





Inyarwanda BACKGROUND