Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yabonye itike ya kimwe cya kane itsinze Japan ibitego 3-2 mu mukino wa kimwe cy’umunani wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 2 Nyakanga 2018.
Muri uyu mukino, Abayapani ni bo bamaze igihe batanga icyizere cyo gukomeza ariko ibyabo byarangiye ku muinota wa 74’ ubwo Marouane Felaini wari umaze iminota icyenda mu kibuga yabatsindaga igitego cyuzuzaga inyishyu y’ibitego 2-1 Abayapani bagejeje icyo gihe bafite. Nacer Chadli yaje guhita arangiza inzozi z’abatuye imijyi ya Yokohama n’ahandi ubwo yabinjizaga igitego ku munota wa 90’.
Marouane Felaini arangiza gahunda n'icyizere by'Abayapani
Ibitego by’u Buyapani byatsinzwe na Genki Haraguchi (48’) na Takashi Inui ku munota wa 52’ mbere y'uko u Bubiligi bugaruka bwishyura kukanabaha agashingura cumu. U Bubiligi bwabaye ikipe ya Gatandatu yabonye itike ya ¼ cy’irangiza nyuma ya Brezil yari yabaye iya gatanu mu kubona iyi tike itsinze Mexico ibitego 2-0. Neymar Jr santos ku munota wa 51’ na Roberto Firmino ku munota wa 88’ ni bo batumye Samba Boys bakomeza kwisubiza icyubahiro bahoranye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018 hateganyijwe imikino ibiri ihita irangiza gahunda za kimwe cy’umunani cy’irangiza. Sweden irakira Swisse Saa kumi zuzuye ku masaha ya Kigali (16h00’) mbere y'uko England ihura na Colombia Saa mbili zuzuye ku masaha ya Kigali (20h00’). Amakipe amaze gukomeza muri ¼ arimo; France, Uruguay, Russia, Croatia, Brazil na Belgium.
Abakinnyi ba Belgium bishimira igitego cya Marouane Felaini
Jan Vertonghen (5) na Nacer Chadli (22) biruka
Takashi Inui (14) nawe yari yaboneye Abayapani igitego
Courtois Tibault ntacyo yari gufasha mu izamu kuko na Vertonghen yikweduye biranga ubwo Genki Haraguchi yatsindaga igitego cya Japan
Courtois Tibault areba uko byifashe
Abayapani bishimira igitego
Eden Hazard (10) ashaka uko yatsinda igitego
Vincent Kompany ubwo yashakaga igitego
Maya Yoshida agenzura umupira mu maso ya Romelu Lukaku
Lukaku uramusiga ugana mu izamu
Eiji Kawashima umunyezamu wa Japan asanga umupira
Lukaku awugezeho bawumusangaho baramubyiga
Imbaraga ziritabazwa
Martinez umutoza mukuru wa Belgium
Carrasco nawe ashaka igitego cya Belgium
Hiroki Sakai (19) na Vertonghen (5) myugariro wa Belgium bagundagurana
Shinji Kagawa (10) wanaciye muri Manchester United ahanganya na De Bruyne (7)
Brazil yakuyemo Mexico
Roberto Firmino ukinira Liverpool yatsinze
Neymar Jr Santos nawe ni ibisanzwe kuba yatsinda igitego
Abakinnyi ba Brazil bishimira igitego
Gabriel Jesus ashyira umupira ku mutwe
Willian azamukana umupira atanorohewe na Edson Alvarez
Neymar JR Santos ashaka inzira
Filipe Luis myugariro wa Brezil ahabwa ikarita y'umuhondo
Abafana ba Brezil
Casemiro ashaka icy'umutwe
Umukino urangiye....
PHOTOS:DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO