Ikipe y’igihugu ya Senegal yabashije gutsinda umukino wayo wa mbere mu gikombe cy’isi cya 2018 ibintu yaherukaga mu gikombe cy’isi cya 2002. Thiago Cionek yitsinze igitego cyabaye icya Senegal mu gihe Mbaye Niang yabatsinze icya kabiri ku munota wa 72’ w’umukino.
Igitego cy’impozamarira cya Pologne cyaje ku munota wa 82’ gitsinzwe na Grzegorz Krychowiak. Thiago Cionek myugariro wa Pologne yitsinze iki gitego ku munota wa 37’ w’umukino. Senegal iyobowe na kapiteni Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool kuri ubu baraye bayoboye itsinda rya munani (H) n’amanota atatu (3) bakaba bakurikirwa na Japan yatsinze Mexico ibitego 2-1 mu mukino wabanje.
Robert Lewandowski ashaka uburyo bwafasha Pologne
Kamil Grosicki ashaka icy'umutwe
Adam Nawalka umutoza mukuru wa Pologne yatashye nabi
Abafana ba Senegal i Moscow
TANGA IGITECYEREZO