RFL
Kigali

FIFA WC 2018: Diego Costa yafashije Espagne kwikura imbere ya Iran-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2018 9:27
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018 ni bwo ikipe y’igihugu ya Espagne yabashije kubika amanota atatu y’umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B) itsinze Iran igitego 1-0 cyatsinzwe na Diego Costa usanzwe ari rutahizamu wa Atletico Madrid.



Ni igitego cyaje nyuma y'uko igice cya mbere cyaranzwe no kugarira gukomeye ku ruhande rwa Iran wabonaga badashaka kwinjizwa igitego ahubwo bashakaga nibura kunganya kugira ngo buzuze amanota ane kuko amanota atatu y’umunsi bari bazi neza ko kuyabona byaba ari amateka aje yiyongera mu yandi.

Ku munota wa 54’ ubwo Espagne bari bafashe gahunda yo kotsa igitutu ubwugarizi bwa Iran, Diego Costa yateye umupira igana mu izamu ukora ku kaguru ka Ramin Rezaeian myugariro wa Iran bityo igitego kiba kiranyoye muri ubwo buryo.

Iran yaje kwishyura iki gitego baranakishimira ariko ikoranabuhanga ry'amashusho (VAR) ryemeza ko bari bararaririye bityo Iran ikomeza gukina ishaka igitego mu mukino warebwe n'abafana 42718.

Espagne yahise igira amanota ane mu mikino ibiri kuko umukino ubanza yanganyije na Portugal ibitego 3-3. Portugal kuri ubu ni iya mbere n’amanota ane n’igitego kimwe izigamye. Iran ni iya gatatu n’amanota atatu nta gitego ibazwa cyangwa izigamye naho Maroc ni iya nyuma nta nota ahubwo irimo umwenda w’ibitego bibiri bisa naho ibyayo byamaze kurangira uretse ko isigaje umukino igomba gukinamo na Espagne kuwa Mbere tariki 25 Kamena 2018.

It was Diego Costa who finally provided the breakthrough for Spain with a turn and finish nine minutes after the break

Isco (22) asanganira Diego Costa nyuma yo kubatsindira igitego

Iran defender Ramin Rezaeian kicked the ball into Costa 12 yards out and it deflected into the net with the keeper helpless

Costa knew little about his finish, however the skill in the build-up deserved a goal - and Spain were totally dominant

The goal was fortunate, but came following a first half where Spain had more than 80 per cent of the possession

Diego Costa yashose Ramin Rezaeian umupira ugana mu izamu

Costa and his Spain team-mates celebrate with more relief than joy after finally breaking through the Iranian defences

Abakinnyi ba Espagne bishimira igitego

Iran thought they had an equaliser on 61 minutes but Saeid Ezatolahi's goal was ruled out for offside after a VAR review

Ezatolahi (No 6, bottom of the picture) was off when a flicked header from a free-kick struck him before he bundled the ball in

Ku munota wa 61' Iran bishyuye basanga baraririye

Ezatolahi's goal sparked huge celebrations on the Iranian bench - however VAR correctly cut the jubilation short

Ezatolahi (6) yatsinze aranishima bikomeye ariko amashusho amugwa nabi cyane 

Spain dominated first-half possession but Iran's defending meant their chances were limited to likes of David Silva's free-kick

Coup franc ya David Silva yari kuba ikindi gitego cya Espagne ntibyaba amahire 

Iran defended extremely deeply, at various points of the match having all 11 players back in their box as protection

David Silva ashaka ubundi buryo bw'igitego

There was a minor moment of controversy when Costa appeared to tread on the foot of Iran keeper Alireza Beiranvand

Diego Costa aganira n'umusifuzi 

The Iran No 1 could not get the ball away from his goal mouth, but he reacted well to scoop it away from Lucas Vazquez

Beiranvand umunyezamu wa Iran ntako atari yagize 

Costa almost bagged a second with 20 minutes to play, but could not force the ball over the line in a goalmouth scramble

Aha Diego Costa yashakaga igitego ku bubi n'ubwiza 

The Iranian fans created a loud and colourful atmosphere, with several blowing vuvuzelas in a flashback to South Africa 2010

Two Iranian supporters enjoy the Group B encounter, with their team coming into the match as huge underdogs

Abafana ba Iran 

Before the match began, Spain midfielder Isco helped a small, injured bird off the field of play by picking it up

Mbere y'uko umukino utangira Isco yabanje kurwana no gukura inyoni mu kibuga 

PHOTOS: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND