Ku nshuro ya mbere kuva bashinga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu 1912, Croatia bageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka batsinze Abongereza ibitego 2-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018.
Ikipe y’Abongereza (The Three Lions) ni bo bafunguye amazamu ku munota wa kane (4’) ubwo Kieran Trippier myugariro w’iburyo mu ikipe ya Tottenham Hotspur yabatsindiraga igitego kuri coup franc yateye ikagana mu izamu.
Bavuye kuruhuka ni bwo Croatia batangiye kwivugurura bityo ku munota wa 68’ ni bwo Ivan Perisic yababoneye igitego cyo kwishyura mbere yuko iminota 90’ ishira bakabongera indi minota 30’ (AET).
Iyi minota bongeyeho yabaye amahirwe ya Croatia kuko ubwo bari bageze ku munota wa 109’ Mario Mandzukic yatsinze igitego cyabaye amateka akomeye ku batuye n’abafite aho bahurira n’igihugu cya Croatia.
Abongereza baherukaga umwanya ukomeye mu gikombe cy’isi ubwo bagitwaraga mu 1966 mu gihe Croatia ari ubwa mbere bageze ku mukino wa nyuma mu nshuro eshanu (5) bamaze kwitabiramo igikombe cy’isi kuko bakigezemo bwa mbere mu 1998.
Kieran Trippier yishimira igitego cyafunguye amazamu
Croatia ku gitego cyabo cya kabiri bishimye bikomeye
Ikipe ya England izakina na Belgium bahatanira umwanya wa gatatu dore ko bari banazamukanye mu itsinda rya karindwi (G) bakurikirana. Belgium bari bazamutse ari aba mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe England bari aba kabiri n’amanota atandatu (6).
Croatia yageze ku mukino wa nyuma mu mateka yayo, yari yazamutse iyoboye itsinda rya kane (D) kuko yari ifite amanota icyenda (90) ikurikirwa na Argentina ya kabiri n’amanota ane (4). Muri iyi mikino y’amatsinda ni nabwo Croatia yanyagiraga Argentina ibitego 3-0.
France kuri ubu inahabwa amahirwe yo guterura igikombe cyaza gisanga icyo baheruka mu 1998, bazamutse bayoboye itsinda rya gatatu (c) n’amanota arindwi (7) kuko bazamutse bakurikiwe na Denmark yari ifite amanota atanu (5).
Ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 Saa kumi z’amasaha ya Kigali (16h00’) ni bwo hazaba hakinwa umukino w’umwanya wa Gatatu mu gihe ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 ari bwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’igihugu ya France na Croatia saa kumi n’imwe ku masaha yo mu Rwanda (17h00’).
Igitego cya Kieran Trippier
Abongereza bishimira igitego
Mario Mandzukic ukinira Juventus ni we watumye Croatia iva mu nzara za England
Isozwa ry’igikombe cy’isi 2018:
Kuwa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018
Umwanya wa Gatatu: Belgium vs England (St Petersburg, 16h00’)
Ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018
Umukino wa nyuma: France vs Croatia (Luzhniki,17h00’)
Abanya-Croatia bishimira igitego
Mario atsinda igitego
Kieran Trippier yaje kuva mu kibuga arandaswe kubera umunaniro
Dele Ali ashaka kumvana imitsi na Ivan Rakitic
Abongereza bagiye bahusha ibitego
John Stones ahiga igitego cy'Abongereza
Ivan Perisic abaza Ivan Strinic niba byanze ngo bamusimbuze
Inama za nyuma y'iminota 90'
Mario Mandzukic amereye nabi Kyle Walker
Kyle Walker nawe byanze ava mu kibuga
Raheem Sterling (10) ahiga igitego cya England
Ivan Persic ashaka kunigana na Kyle Walker
Harry Kane kapiteni w'u Bwongereza asunikwa akagwa mu byapa byamamaza
Dejan Lovren abaza umusifuzi niba afashe icyemezo cyiza
Harry Maguire (6) ahanganye na Ante Rebic (18)
Luka Modric aburanira Croatia
Uburyo Harry Kane yakabaye yabonyemo igitego cy'Abongereza
Marcelo Brozovic (11) ahanganye na Jordan Henderson (8) hagati mu kibuga
Mario Mandzukic (17) hejuru ya Jordan Henderson (8) na John Stones (5) abashakamo igitego
Jordan Pickford umunyezamu wa England afata umupira
Jordan Henderson yirenza umupira ari imbere ya Luka Modric
Ivan Rakitic (7) ku mupira abangamiwe na John Stones (5)
Harry Maguire (6) arwana ku ikipe ye kuko Domagoj Vida yari amwugarije
Raheem Sterling ashaka guhita
Ubwo abakapiteni b'amakipe yombi batombolaga ibibuga
Luzhniki Stadium yari yakubise yuzuye
Abakinnyi bitabajwe mu mukino:
Croatia: Subasic, Vrsaljko, Lovren, Vida, Strinic (Pivaric 95), Rakitic, Brozovic, Rebic (Kramaric 101), Modric (Badelj 119), Perisic, Mandzukic (Corluka 116)
England: Pickford, Walker (Vardy 112), Stones, Maguire, Trippier, Alli, Henderson (Dier 97), Lingard, Young (Rose 90), Sterling (Rashford 74), Kane
Ivan Perisic yishimira igitego yatsinze yishyura
Uburyo yagitsinzemo
Mario Mandzukic yishimira igitego cyaraje neza Abanya-Croatia
Abakinnyi ba Croatia hafi y'abafana
Abakinnyi ba Croatia ku munota wa nyuma
Gareth Southgate umutoza wa England yihanganisha abakinnyi
Umwanya utari woroshye ku bakinnyi b'u Bwongereza
Photos: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO