Cristiano Ronaldo kapiteni akaba n’umukinnyi usatira mu ikipe y’igihugu ya Portugal yujuje ibitego bine mu mikino y’igikombe cy’isi 2018 kiri kubera mu Burusiya ubwo Portugal yasezereraga Maroc muri iri rushanwa. Muri uyu mukino w’itsinda rya kabiri (B), Portugal yatsinze igitego 1-0.
Cristiano Ronaldo yafunguye amazamu ku munota wa kane (4’) w’umukino biba ari nako birangira bityo Portugal ihita igira amanota ane (4) kuko iheruka kunganya na Spain ibitego 3-3. Kuri ubu Portugal iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rw’itsinda rya kabiri (B).
Cristiano Ronaldo yujuje ibitego bine (4) muri iri rushanwa
Iran iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3) kuko yabashije gutsinda Maroc mu mukino ufungura (1-0), Iran igomba kwakira Spain ku mugoroba w’uyu wa Gatatu. Spain ifite inota rimwe yakuye ku mukino yanganyijemo na Portugal (3-3). Maroc ni iya nyuma nta nota ahubwo irimo umwenda w’ibitego bibiri (2).
Ronaldo yagoye cyane abugarira ba Maroc
Munir Mohamedi umunyezamu wa Maroc akuramo umupira watewe na Goncalo Guedes
Luis Patricio umunyezamu wa Portugal afata umupira
Joao Mario (10) wa Portugal ashaka inzira
Medi Benatia atega C.Ronaldo
C.Ronaldo mbere yo gutera coup franc
Cedric myugariro wa Portugal akiza izamu
Nordin Amrabat wa Maroc yakinnye akingiye umutwe kuko yagize ikibazo bakina na Iran
Manuel da Costa ahabwa gasopo na Mark Geiger umunya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri gusifura muri iki Gikombe cy'isi 2018
Medi Benatia kapiteni wa Maroc ahabwa ikarita
Cedric myugariro wa Portugal abuza inzira Khalid Boutaib wa Maroc
Ronaldo na Da Costa mu kirere bashaka umupira
Herve Renard umutoza wa Maroc abaza umusifuzi uko abigenje
Abafana ba Maroc
Luzhniki Stadium uko yari imeze muri uyu mikino
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO