Ikipe y’igihugu ya Brezil yasezerewe mu gikombe cy’isi 2018 itsinzwe n'Ububiligi ibitego 2-1 mu mukino wa kimwe cya kane wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 ku kibuga cya Kazan Arena.
Umukino warebwe n’abafana barenge ibihumbi 40 (42873) bari muri Kazan Arena batangiye kubona ibitego ku munota wa 13’ ubwo Fernandinho wa Brezil yitsindaga igitego mbere y'uko Kevin de Bryne yungamo ikindi ku munota wa 31’ w’umukino. Igitego cy’impozamarira cya Brezil cyatsinzwe na Renato Augusto ku munota wa 76’ w’umukino.
Nyuma yo gukomeza muri ½ cy’irangiza, Belgium izacakirana na France kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018 hateganyijwe imikino ibiri ya kimwe cya kane aho amakipe ari bukomeze azihurira hagati ayyo muri ½ cy’irangiza.
Sweden iratangira yakira u Bwongereza saa kumi za Kigali (16h00’) naho saa mbili zuzuye (20h00’) ikipe ya Croatia ihatane na Russia.
Vincent Kompany yishimira igitego Fernandinho yitsinze
Belgium bihsimira igitego cya mbere
Kevin De Bruyne arekura ishoti
Kevin de Bryne yishimira igitego
Eden Hazard yishimira intsinzi
Neymar Jr Santos (10) ntabwo yaraye neza
Abakinnyi babanje mu kibuga:
BELGIUM (3-4-3): Courtois 7.5, Alderweireld 6.5, Kompany 6, Vertonghen 8; Meunier 7.5, Fellaini 7, Witsel 6.5, Chadli 7 (Vermaelen 83); Lukaku 6.5 (Tielemans 87), De Bruyne 8.5, E Hazard 6.5.
BRAZIL (4-3-3): Alisson 6; Fagner 5.5, T Silva 6, Miranda 5.5, Marcelo 7; Coutinho 7, Fernandinho 4.5, Paulinho 6 (Augusto 7); Neymar 6, Jesus 5.5(Costa 58) Willian 6 (Firmino 46).
Fernandinho yabaye nk'uwugarira ariko asanga umupira yawuganishije mu izamu
Alisson umunyezamu wa Brezil nta yandi mahitamo yari afite
Kevin de Bryne arangiza inzozi za Brezil
Renato Augusto yishyura igitego
Augusto yishimira igitego
Marouane Fellaini agusha Neymar JR Santos
Umusifuzi abaza Marouane Felaini ibyo akoze
Neymar ashatse kwirakaza asanga Marouane Felaini nawe ni mvoma hafi
Mazic wasifuraga umukino ambwira Neymar ati"Ibintu urimo usabwe kwitonda"
Uburyo Brezil yari kubonamo igitego
Kompany yahagobotse
Abakinnyi ba Brezil bati "Muratwibye yamugushije"
Tibault Courtois atabara igihugu cy'u Bubiligi
Gahunda za Brezil na Neymar zarangijwe n'Umubiligi
Kazan Arena yakiriye uyu mukino
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO