Ikipe y’igihugu ya Argentine yahuye n’uruva gusenga inyagirwa na Croatia ibitego 3-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda rya kane (D) bityo bibashyira ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe bakuye mu mukino banganyijemo na Iceland.
Muri uyu mukino, Croatia yafunguye amazamu ku munota wa 53’ ku gitego cyatsinzwe na Ante Rebic mbere yuko Luka Modric kapiteni wa Croatia ukina hagati muri Real Madrid yungamo ikindi ku munota wa 80’. Igitego cya gatatu cyaje ku munota wa 90’ gitsinzwe na Ivan Rakitic ukinana na Lionel Messi muri FC Barcelona.
Nyuma y’aya manota atatu, Croatia yahise ibona itike ya 1/8 cy’irangiza byihuse kuko yamaze kugwiza amanota atandatu (6), Iceland ifite inota rimwe nta mwenda w’igitego cyangwa icyo yaba izigamye mu gihe Argentina iri ku mwanya wa gatatu n’umwenda w’ibitego bitatu. Nigeria ni iya nyuma nta nota ahubwo irimo umwenda w’ibitego bibiri batsinzwe na Croatia.
Ante Rebic wafunguye amazamu
Luka Modric yishimira igitego
Kuri uyu wa Gatanu, Nigeria irakina na Iceland naho Argentina izasoze ikina na Nigeria kuwa 26 Kamena 2018. Croatia ifitanye umukino na Icelanda kuwa 26 Kamena 2018.
Abakinnyi ba Croatia bishimira igitego
Lionel Messi nta kintu gifatika ajya akora mu gikombe cy'isi
Ubwumvikane bucye hose burahaba
Lionel Messi avugana n'abakinnyi ba Croatia
Lionel Messi yazonzwe na Ivan Rakitic bakinana na muri FC Barcelona
Ante Rebic watsindiye Croatia afungura amazamu
Dejan Lovren ashaka uko yazibira Sergio Kun Aguero
Umukino w'ingufu
Gabriel Mercado wa Argentina avurirwa mu kibuga
Mario Mandzukic yabuze igitego cy'umutwe
Javier Mascherano ahana ibitekerezo n'umusifuzi
Ivan Rakitic na Enzo Perez hasi
Messi ashaka amahirwe
Willy Caballero umunyezamu wa Argentina yahuye n'akazi katoroshye
Ivan Persic ashaka igitego cya Croatia
Mario Mandzukic ashaka uko yatsinda
Eduardo Salvio myugariro wa Argentina ahungisha umupira
Igitego cya Ivan Rakitic
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO