RFL
Kigali

FIFA RANKING: U Rwanda rwazamutse imyanya irindwi ku isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/12/2017 14:34
3


Ku rutonde ngaruka kwezi rugaragaza uko ibihugu bihagaze mu mupira w’amaguru, FIFA yatangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 113 mu gihe urutonde ruheruka rwari ruri ku mwanya wa 120. U Budage ni bwo buza ku isonga ku isi mu gihe Afurika iyobowe na Senegal iza mu mwanya wa 23 ku isi.



Mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Uganda ni yo iza hafi ku isi kuko bari ku mwanya wa 75 nubwo batakaje umwanya umwe ugereranyije n’ukwezi guheruka. U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu Karere kuko rubanzirizwa na Kenya.

Ku rwego rwa Afurika , u Rwanda ruri ku mwanya wa 27 imbere y’ibihugu nka; Namibia, Togo, Malawi, Liberia, Sudan, Burundi na Angola.

Senegal irayobora umugabane wa Afurika kuko iri ku mwanya wa 23 ku isi, Tunisia irafata umwanya wa kabiri kuko ku isi ni iya 27 naho Misiri ya Mohammed Salah iri ku mwanya wa gatatu muri Afurika na 31 ku isi.

Maroc izakira CHAN 2018, iri ku mwanya wa 40 ku isi bituma bafata umwanya wa gatanu (5) muri Afurika. Ghana ni iya 50 ku isi n’umwanya wa munani muri Afurika.

Algeria igomba gukina n’u Rwanda mu mukino wa gishuti, ni iya 58 (11), Ivory Coast 61 (12), Mali 72 (14), Uganda 75 (16), South Africa 81 (17), Libya 88 (19), Kenya 106 (24), Burundi 142 (35).

Ibihugu 10 bya mbere ku isi:

1.Germany

2.Brazil

3.Portugal

4.Argentina

5.Belgium

6.Spain

7.Poland

8.Switzerland

9.France

10.Chile

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika

1.Senegal

2.Tunisia

3.Egypt

4.DR.Congo

5.Morocco

6.Burkina Fasso

7.Cameron

8.Ghana

9.Nigeria

10.Algeria

Dore uko byifashe mu karere ka CECAFA

1.Uganda

2.Kenya

3.Rwanda

4.Sudan

5.Burundi

6.Ethipia

7.South Sudan

8.Erythrea

9.Djibouti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jéan baptiste6 years ago
    Congs ku basore bacu ark #antoine_hey nadakora ibyo hatwijeje muri CHAN azahambirizwa akiyivamo kbx
  • bb6 years ago
    ko tanzania se itarimo???
  • KWIZERA JONAS6 years ago
    NI BYIZA, BAKOMEREZE AHO.





Inyarwanda BACKGROUND