RFL
Kigali

FIFA RANKING: Amavubi yamanutse imyanya itatu ku isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2018 13:03
0


Ku rutonde ngaruka kwezi rushyirwa hanze n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 116 mu gihe urutonde ruheruka u Rwanda rwari ku mwanya wa 113.



Ku rutonde ruheruka kandi u Rwanda rwari ku mwanya wa 27 muri Afurika ariko kuri ubu rwamanutse imyanya ine rufata umwanya wa 30 kuri uyu mugabane.

Ku rwego rw’isi, mu myanya icumi (10) ya mbere nta mpinduka zabayemo kuko u Budage buracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 1602 imbere ya Brazil iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 1483 naho Portugal ya Cristiano Ronaldo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 1358 imbere ya Argentine ya Lionel Messi iri ku mwanya wa kane n’amanota 1348. U Burusiya buzakira igikombe cy’isi cya 2018, buri ku mwaya wa 62 ku isi n’amanota 534.

Muri Afurika habayemo impinduka ku mwanya wa mbere ufitwe na Tunisia iri ku mwanya wa 23 ku isi. Uyu mwanya wa mbere wari ufitwe na Senegal ku rutonde ruheruka. Senegal nayo yari ku mwanya wa 23 ariko yamanutseho imyanya ine ku isi mu gihe Tunisia yazamutseho imyanya ine ikaba inafite amanota 915 kuri 875 ya Senegal.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa kane muri Afurika kuko ubu iri ku mwanya wa 42 ku rwego rw’isi. Ghana nk’igihugu gikomeye muri Afurika iri ku mwanya wa 49 ku isi biyiha kuba yicaye ku mwanya wa munani (8) muri Afurika.

Nigeria iheruka kugwa miswi n’u Rwanda bakanganya 0-0 mu mikino ya CHAN 2018, iri ku mwanya wa 51 ku isi na cumi (10) muri Afurika. Bivuze ko hagati y’u Rwanda na Nigeria harimo ibihugu 65 ku isi.

Algeria iheruka kunyagira u Rwanda ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti, iri ku mwanya wa 10 muri Afurika na 57 ku isi mu gihe Equatorial Guinea igomba guhura n’u Rwanda mu mukino wa kabiri wa CHAN 2018, iri ku mwanya wa 66 ku isi na 12 muri Afurika.

Ikipe ya Uganda (Uganda Cranes) iri ku mwanya wa 73 nyuma yo kuzamuka imyanya ibiri kuko ubushize yari ku mwanya wa 75. Kuri ubu nubwo bamaze gusezererwa muri CHAN 2018, Uganda nibo ba mbere mu karere ka CECAFA.

Kenya iheruka kwakira imikino ya CECAFA iri ku mwanya wa 105 ku isi na 24 muri Afurika. Sudan iheruka gushwana n’Amavubi mu mukino wa gishuti, iri ku mwanya wa 32 muri Afurika naho Ethiopia yakuwemo n’u Rwanda mu mikino ya kamarampaka mu rugendo rwaganaga muri CHAN 2018, iri ku mwanya wa 38 muri Afurika.

Amavubi arasabwa kwitwara neza ahereye kuri Equatorial Guinea kugira ngo ubutaha azaze ahantu heza

Amavubi arasabwa kwitwara neza ahereye kuri Equatorial Guinea kugira ngo ubutaha azaze ahantu heza

Dore ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:

1.Germany

2.Brazil

3.Portugal

4.Argentina

5.Belgium

6.Spain

7.Poland

8.Switzerland

9.France

10.Chile

 Dore ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:

1.Tunisia

2.Senegal

3.Egypt

4.Morocco

5.DR Congo

6.Burkina Faso

7.Cameroon

8.Ghana

9.Nigeria

10.Algeria

Dore uko ibihugu bikurikirana muri CECAFA:

1.Uganda

2.Kenya

3.Rwanda

4.Sudan

5.Ethiopia

6.Burundi

7.Tanzania

8.South Sudan

9.Djibouti

10.Erythrea

11.Somalia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND