RFL
Kigali

FIFA RANKING: Ukwezi kwa Gicurasi gusanze Amavubi yongeye gusubira inyuma ku rutonde

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/05/2017 11:38
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda(Amavubi) ikomeje gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi(Fifa Coca Cola Ranking) aho kuri ubu yisanze ku mwanya w’118 ku rutonde rwasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Gicurasi 2017.



Iyi kipe imaze igihe itagaragara yaba mu mikino nyafurika ndetse n’imikino ya gicuti yatakaje undi mwanya umwe dore ko mu kwezi gushize yari ku mwanya w’117. Amavubi kuri uyu wa Gatanu yakoze imyitozo ya mbere kuva yabona umutoza mushya Antoine Hey akomeje gusubira inyuma mu gihe yitegura gutangira imikino mpuzamahanga yo guhatanira igikombe cy’Afrika(CAN) kizabera muri Cameroun mu 2019 ndetse n’igihuza abakinnyi b’imbere mu gihugu cya(CHAN) kizabera muri Menya umwaka utaha wa 2018.

amavubiAmavubi yatangiye imyitozo n'umutoza wayo mushya Antoine Hey, kuri ubu ari ku mwanya wa 34 muri Afrika

Ikipe y’igihugu ya Brezil niyo ikiyoboye uru rutonde aho ikurikirwa na Argentine zombi zo muri Amerika y’Amajyepfo. Ikipe y’u Budage iza ku mwanya wa gatatu ikaba ari nayo ya mbere mu Burayi. Naho ikipe iza ku mwanya wa mbere muri Afrika ni Misiri iri ku mwanya wa 19 ku rwego rw’isi, ikurikirwa na Senegal iri ku mwanya wa 30 ku rwego rw’isi, Cameroun iheruka kwegukana igikombe cy’Afrika ikaba iri ku mwanya wa 3 n’uwa 33 ku rwego rw’isi

Fifa rankingUko amakipe 10 ya mbere akurikiranye, uretse Ubudage, amakipe atanu ya mbere ni ayo muri Amerika y'Amajyepho mu gihe kuva ku mwanya wa 6 kuzamura ari ay'i Burayi

Madagascar nicyo gihugu cyazamutse cyane aho cyavuye ku mwanya w’120 bakagera ku mwanya w’111 hamwe na Soudan y’Amajyepfo yavuye ku mwanya wa 154 ikagera ku mwanya 146. Malawi yo yasubiye inyuma cyane ugereranije n’andi makipe kuko yavuye ku mwanya w’100 ikagera ku mwanya w’ 114.

Uko amakipe ari kumwe n’u Rwanda mu itsinda H ahagaze ku rutonde

Uretse ikipe y'u Rwanda iri ku mwanya wa 34 muri Afrika n'uw'118 ku isi, Cote d’Ivoire niyo iza imbere aho iri ku mwanya wa 9 muri Afrika na 48 ku rwego rw’isi, Guinea Conakry iri ku mwanya wa 14 n’uwa 71 ku isi naho Repubulika ya Centrafrique yo iri inyuma y’u Rwanda ho imyanya itatu kuko ari iya 37 muri Afrika naho ku isi ikaba 130.

Uretse aya makipe, turebye uko amakipe yo muri aka karere ahagaze, urutonde ruyobowe na Congo Kinshasa iri ku mwanya wa 6 muri Afrika na 41 ku isi, u Bugande buri ku mwanya wa 15 na 72 ku isi, Kenya iri ku mwanya wa 16 na 78 ku isi, Ethiopia iri ku mwanya wa 36 muri Afrika na 124 ku isi, ikipe ya Tanzaniya yo tuzahatanira itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cya CHAN 2018 kuri ubu iri ku mwanya wa 39 muri Afrika na 135 ku isi, u Burundi buri ku mwanya wa 41 muri Afrika na 141 ku isi, Soudan y'epfo yo iri ku mwanya wa 44 muri Afrika na 146. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nuwa 200 ruzawugeraho nihadafatwa ingamba





Inyarwanda BACKGROUND