Mu gihe imikino Nyafurika y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball igeze muri kimwe cya kane cy’irangiza, amakipe yafashe gahunda yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Kane, bigendanye n’ikiruhuko muri iri rushanwa, amakipe yagiye ahabwa amasaha yo kuba yageze ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kugira ngo basobanirirwe neza amateka y’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo bityo yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga atahe azi neza amwe mu mateka u Rwanda rwaciyemo.
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda bagera ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Mu makipe yasuye uru rwibutso mbere y’ayandi bigendanye nuko gahunda y’umunsi iteganyijwe, u Rwanda na Uganda niyo makipe yabanjirije ayandi, Tunisia bari kuzira rimwe iracyererwa ahubwo Angola ihita ihagera ari nako abakinnyi n’abahagarariye amakipe basobanurirwa amateka y’u Rwanda.
Uhereye imbere ni Mugisha Samuel, Nkusi Arnaud, Nshobozwabyosenumukiza na Furaha..bageze ku rwibutso rwa Gisozi mbere yo guhabwa amabwiriza
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016, umukino uyifungura uzatangira Benin yakira Gabon saa tanu n’iminota 15’ (11h15’), Cote d’Ivoire yakire Angola saa saba n’igice (13h30’), Algeria icakirane na Misiri saa cyenda n’iminota 45’ (15h45’), u Rwanda ruhure na Tunisia saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) naho saa mbiri n’iminota 15’ (20h15’) Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yakire Mali.
Dore uko imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016
*Benin vs Gabon (Petit Stade Remera, 11h15’)
*Cote d’Ivoire vs Angola (Petit Stade Remera, 13h30’)
*Algeria vs Egypt (Petit Stade Remera, 15h45’)
*Tunisia vs Rwanda (Petit Stade Remera, 18h00’)
*DR Congo vs Mali (Petit Stade Remera, 20h15’)
Nkusi Arnaud (Ibumoso), Sano Gasana (hagati) na Niyitegeka Lenox (iburyo) bategereje amabwiriza yo kwinjira mu rwibutso
Ikipe ya Uganda nayo yahise ihagera
Uganda yamaze gusezererwa yageje ku Gisozi mbere yo gutaha
Umutoza mukuru Mutokambali Moise(Ibumoso) na Aime Kalim Nkusi umutoza wungirije(Iburyo)
Amakipe yombi yagiye kunamira abashyinguye mu rwibutso
Nyuma habayeho gusobanurira uko abasura urwibutso baruzenguruka mu ituze
Angola nayo yahise ihagera
TANGA IGITECYEREZO