RFL
Kigali

FIBA U16 African Chaps 2017: U Rwanda rwisengereye Mozambique mu mukino wo guhatanira umwanya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 15:04
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 16 bakina umukno wa Basketball yatsinze Mozambique amanota 67-33 mu mukino wo guhatanira umwanya kuva kuri 5-8 mu mikino Nyafurika iri kubera mu birwa bya Maurice.



Ni umukino u Rwanda rwakinnye nyuma yo kuba rwarangije imikino yo mu matsinda rusaruyemo amanota umunani (8), bikaba ngombwa ko babura itike y’imikino ya ½ cy’irangiza.

Bahuye na Mozambique muri gahunda yo guhatanira umwanya waba uri hagati ya gatanu (5) kugeza ku mwanya wa munani (8). Muri uyu mukino, u Rwanda rwatangiye runyagira Mozambique amanota 13-8, iyongera amanota 23-15 mu gace ka gatatu dore ko igice cy’umukino cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota  29-15.

Mu gace ka nyuma u Rwanda rwinjije amanota 15 kuri atatu (3) ya Mozambique, bityo umukino urangira u Rwanda rusaruye amanota abiri (2) y’umunsi. Kugeza magingo aya abasore b’u Rwanda barategereza umukino uri guhuza Madagascar n’ibirwa bya Maurice kugira ngo harebwe umwanya nyirizina bagoba gufata.

Ikipe y'u Rwanda yari mu mukino

Ikipe y'u Rwanda yari mu mukino

Abasore ba Mutokambali Moise bari babonye ikipe bagomba kwigisha Basketball

Abasore ba Mutokambali Moise bari babonye ikipe bagomba kwigisha Basketball

Moise Mutokambali ashushanya amabwiriza

Moise Mutokambali ashushanya amabwiriza

Ikipe ya Mozambique yasaga naho nta mbaraga

Ikipe ya Mozambique yasaga naho nta mbaraga 

Ikipe y'u Rwanda imaze gutsinda imikino itatu (3) muri irindwi (7) yakinnye

Ikipe y'u Rwanda imaze gutsinda imikino itatu (3) muri irindwi (7) yakinnye

PHOTOS: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND