RFL
Kigali

FIBA U16 African Chaps 2017: U Rwanda rwihimuye kuri Madagascar

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2017 13:48
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball igizwe n’abatarengeje imyaka 16 yigaranzuye kuri Madagascar iyitsinda amanota 73-70 mu mukino wo kwishyura iri gukinwa mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi kiri kubera mu birwa bya Maurice.



Uyu mukino u Rwanda rwawutsinze nyuma yo kuba Madagacar yari yabatsinze amanota 95-87 mu mukino wasozaga iyo mu matsinda. Kuri ubu u Rwanda rwisubiyeho rutsinda umukino wo kwishyura n’amanota 73-70.

Agace ka mbere katangiye u Rwanda rutsinda amanota 20 kuri 17 ya Madagascar mbere yuko abahungu ba Moise Mutokambali bakomeza kuyobora agace ka kabiri batsinda amanota 16 ku icyenda (9) ya Madagascar. Ibi byatumye igice cy’umukino kirangira u Rwanda rumaze kugwiza amanota 36 kuri 26 ya Madagascar.

Agace ka gatatu karangiye u Rwanda rumaze gushyitsa amanota 56-45 kuko binjije amanota 20 kuri 19 ya Madagascar mbere yuko barangiza umukino binjiza amanota 19 mu gace ka kane naho Madagascar ikinjiza amanota 15. U Rwanda rwasoje uyu mukino rufite amanota 73 kuri 70 ya Madagascar.

Mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina rwatsinzemo umwe muri itatu (3) batsinzwe bakaba bafite amanota atanu (5).

Ikipe y’u Rwanda iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017  saa cyenda na 45’ (15h45’) ku masaha ya Kigali bakina na Misiri mbere yo kuzakina na Algeria kuwa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 bazaba bakina umukino wa nyuma wo kwishyura uzakinwa saa saba n’iminota 30’ ku masaha ya Kigali (13h30’).

Madagascar yatangiye kubazamukana

U Rwanda rwisubije icyubahiro mu birwa bya Maurice

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND