RFL
Kigali

FIBA U16 African Chaps 2017: U Rwanda rwatsinzwe umukino ufungura amatsinda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2017 13:58
0


Ikipe y’u Rwanda ya Basketball igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino yo mu matsinda itsindwa na Algeria amanota 61-39. Ni imikino Nyafurika y’ingimbi iri kubera mu birwa bya Maurice kuva kuri uyu wa Kane tariki 13-22 Nyakanga 2017.



Ikipe y’u Rwanda yari yisanze mu itsinda rya kabiri (B) iri kumwe na Misiri, Madagascar ndetse na Algeria. Muri iri tsinda, u Rwanda rwatangiye ruhura na Algeria mu mukino batangiye barushwa cyane kuko agace ka mbere karangiye Algeria ifite amanota 20 kuri abiri (2) y’u Rwanda.

Nyuma yo kubona ko u Rwanda ruri kuzira amakosa yo gutakaza imipira iva inyuma bikaviramo Algeria amahirwe yo kubiba umugono bagana inkangara, Mutokambali Moise umutoza w’iyi kipe yatangiye kugenda abwira abasore be kugarira birinda amakosa. Byaje gutanga umusaruro mu gace ka kabiri kuko Algeria yarangije ifite amanota 31-11. Bigaragara ko harimo ikinyuranyo cy’uko u Rwanda rwatsinzwe amanota 11-9 mu gihe mu gace ka mbere byari 20-2.

Aba basore b’u Rwanda bakomeje guhatana mu gace ka gatatu karangiye batsinzemo amanota 15 kuri 12 ya Algeria. Gusa aka gace karangiye Algeria ifite amanota 43-26. Agace kane kaje kuba ingorabahizi ku Rwanda kuko Algeria yagatsinzemo amanota 18 ku icumi (10) y’u Rwanda. Ibi byaje gutuma u Rwanda rutsindwa amanota 61-39 mu mukino wose hamwe muri rusange.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo mu itsinda rya mbere (A), umukino Mali yatsinzemo Tunisia amanota 61-40. Undi mukino uteganyijwe n’uwo mu itsinda rya kabiri (B) ririmo u Rwanda aho biteganyijwe ko Misiri ikina na Madagascar.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 saa saba n’iminota 30’ (13h30’) rukina na Misiri mbere yo kuzahura na Madagascar kuwa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 ku masaha amwe ubwo hazaba hasozwa imikino yo mu matsinda.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND