Ikipe y’u Rwanda ya Basketball igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 16 yatsinzwe umukino wa gatatu mu matsinda itsindwa na Madagascar amanota 95-87. Ni imikino Nyafurika y’ingimbi iri kubera mu birwa bya Maurice kuva kuwa Kane tariki 13-22 Nyakanga 2017.
U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Algeria, Misiri yungamo none na Madagascar yarwigirijeho nkana mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya kabiri (B) barurebera amanota 95 kuri 87.
Agace ka mbere u Rwanda rwihagazeho rutsinda amanota 26 kuri 24 ya Madagacar. Agace ka kabiri Madagascar yagasoje ifite amanota 42 kuri 47 y’u Rwanda kuko u Rwanda rwari rwinjije amanota 21 kuri 18 ya Madagascar.
Agace ka gatatu ni bwo byatangiye kudogera kuko Madagascar yakabyaje umusaruro itsindamo amanota 26 mu gihe u Rwanda rwasaruyemo amanota 13. Umukino waje gukomeza ubona ko imbaraga z’abahungu ba Moise Mutokambali zabaye nke birangira batsinzwe umukino ku manota 95-87.
Mu mikino itatu u Rwanda rwakinnye mu itsinda rya kabiri (B) nta mukino batsinze ari nacyo gituma kuri ubu bafite amanota atatu (3) kuri atandatu (6) kuko ikipe itsinzwe ihabwa inota rimwe (1) mu gihe iyatsinze ihabwa amanota abiri (2).
Igisigaye nuko u Rwanda rugomba gutegereza kuzakina imikino yo gushaka umwanya mwiza ku rutonde kuko FIBA –Afrique iteganya ko amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda azajya ahura hagati yayo bagakina imikino ibiri bakareba iyiza imbere muri gahunda yo guhatanira umwanya kuva kuri gatanu (5) kugera ku munani (5, 6, 7 na 8).
Dore uko u Rwanda rwitwaye mu itsinda rya kabiri (B):
1.Rwanda 39-61 Algeria
2.Rwanda 45-101 Misiri
3.Rwanda 87-95 Madagacar
Abana b'u Rwanda batangiye umukino bigaragaza
Agace ka mbere n'aka kabiri ikipe y'u Rwanda yatangaga icyizere
Madagascar yatangiye kubazamukana
Madagascar yatangiye kubazamura ikinyuranyo neza mu gace ka gatatu
U Rwanda rwari rwugarijwe mu bijyanye n'imbaraga
Moise Mutokambali atanga amabwiriza
Madagascar bahana ikosa ryakozwe n'u Rwanda
Iyo bigeze hitabazwa imbaraga z'umubiri
Madagascar yari yatsinzwe na Algeria amanota 60-59
Madagascar yari yifitiye abafana
AMAFOTO: FIBA
TANGA IGITECYEREZO