RFL
Kigali

FIBA AfroBasket2017: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 3 hamwe na Tunisia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2017 7:17
0


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ni bwo mu mujyi wa Balaclava mu birwa bya Maurice haberaga tombola yuko amakipe azahura mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Tunisia na Senegal. U Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatatu(C) rinarimo Tunisia, Guinea na Cameroon.



Muri iyi tombola, amakipe 16 yabonye itike yagabanyijwe mu matsinda ane (4) buri itsinda rigizwe n’amakipe ane (4). Itsinda rya mbere riyobowe na Nigeria yatwaye iki gikombe mu 2015, Angola yari yabaye iya kabiri icyo gihe yahise iyobora itsinda rya kabiri, Tunisia yari yabaye iya gatatu yahawe kuyobora itsinda rya gatatu (C) mu gihe Senegal yayoboye itsinda rya kane (4) kuko mu 2015 yabaye iya kane mu gikombe cya Afurika.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa kuva kuwa 8-16 Nzeli 2017 rikinirwe mu mujyi wa Tunis muri Tunisia ndetse n’i Dakar muri Senegal.

Muri iyi mikino, itsinda rya mbere (A) n’itsinda rya gatatu (C) bazakinira mu mujyi wa Tunis mu gihe itsinda rya kabiri n’irya kane (B na D), imikino y’amatsinda bazayikinira i Dakar muri Senegeal nyuma amakipe azaba yabonye itike ya ¼ azahita azamuka muri Tunisaia gukomeza irushanwa.

Amakipe abiri ya nyuma muri tsinda azajya ahita ataha kugira ngo abandi bakomeza bahatane hashakwa uzatwara igikombe cy’uyu mwaka.

Muri uyu muhango kandi hamuritswe isura y’igikombe cy’uyu mwaka, igikombe kizatangwa kuwa 16 Nzeli 2017 kigahabwa ikipe izaba yahize izindi. Iki gikombe kiriho ikarita igaragaza umugabane wa Afurika ndetse kikaba kiriho amakipe y’ibihugu yagiye agitwara kuva mu 1962 kugeza mu 2015.

Dore uko amakipe yatombolanye:

Group A : Nigeria ; DR Congo; Mali na Cote d'Ivoire

Group B : Angola ; Central African Republic; Morocco na Uganda

Group C : Tunisia ; Guinea; Rwanda na Cameroon

Group D : Senegal ; Mozambique; Egypt na South Africa

Draw results - FIBA AfroBasket 2017

Uko amakipe yatombolanye

Igikombe kizahabwa ikipe izahiga izindi uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND