RFL
Kigali

FIBA Africa Zone 5: Gezira yo mu Misiri niyo yegukanye igikombe cya Basketball – Uko byari byifashe mu mafoto

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:11/10/2015 1:20
1


Mu mikino nyafurika ya Basketball yari imaze icyumweru ibera i Kigali mu Rwanda, igahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka 5(Zone 5), ikipe ya EL Gezira yo mu Misiri niyo yegukanye iki gikombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya City Oilers yo mu Bugande.



Ni mu mukino utari woroshye aho amakipe yombi yari ahuriye ku mukino wa nyuma ataratsindwa na rimwe mu mikino yari amaze gukina. Izi kipe zaje zakaniye uyu mukino mu buryo bukomeye, ariko ikipe ya City Oilers yari ifite abafana benshi itangira neza iri imbere ya Gezira. Uko iminota yagendaga isatira umusozo niko Gezira yagiye ihindura ibintu yigaranzura City Oilers ariko nayo ikomeza kwihagararaho.

Gezera

Wari umukino uryoheye ijisho

Kugeza ubwo haburaga umunota umwe gusa n’amasegonda 19 ngo agace ka kane ari nako ka nyuma k’umukino karangire, amakipe yombi yanganyaga amanota 73 kuri 73, gusa mu masegonda ya nyuma umwe mu bakinnyi ba Gezira yakorewe ikosa maze mukurihana biramukundira yinjiza mu nkagara amanota abiri bituma iyi kipe ihita ijya imbere ho amanota 2 ikipe ya City Oilers ari nako umukino waje kurangira ku manota 75 kuri 73.

Gezira

Byageze ku munota wa nyuma ibintu bitarasobanuka

Gezira

Mugushyira mu gakangara, uyu musore ntahusha, yazonze amakipe yose yagiye ahura nayo muri iyi mikino

Gezira

Uyu mukino warangiye Gezira irusha City Oilers amanota abiri gusa

Gezira

Ntawukuriryayo Jean Damascene wari umushyitsi mukuru ashyikiriza igikombe kapiteni wa Gezira n'umutoza w'iyi kipe

Uretse uyu mukino, ikipe ya Espoir yari yatsinzwe muri 1/2 na Gezira, nayo yabashije gutsinda ikipe ya Tiger Head Power ya Uganda kuri   82 – 77 maze yegukana umwanya wa gatatu, mu gihe mu bakobwa ikipe ya Berco stars yo mu Burundi yegukanye umwanya wa mbere itsinze KCCA yo mu Bugande ku manota 63-50.

Amwe mu mafoto yaranze ibyishimo ku makipe atatu ya mbere

Gezira

Iyi kipe yahise ibona tike yo kuzahagarariza zone 5 mu mikino nyafurika izabera Angola umwaka utaha

Gezira

Gezira

Abakinnyi ba Gezira na Espoir bagaragaje fairplay bishimana intsinzi, nyuma y'uko iyi kipe ariyo yari yasezereye Espoir

Bievenur

Bienvenue Ngandu wa Espoir yifotoza agafoto ku rwibutso n'abasore barebare ba  Gezira

Gezira

Gezira

Ikipe nziza yishakira abafana, Gezira nayo yavanye abakunzi benshi i Kigali ku bw'umukino uri ku rwego rwiza bagaragaje

Gezira

Uyu musore nawe yafashije cyane iyi kipe

Gezira

Ifoto y'urwibutso y'ambasaderi wa Misiri mu Rwanda(hagati), hamwe n'abatoza n'abandi baje baherekeje iyi kipe

City

Ikipe ya City Oilers ubwo yahabwaga imidari nk'ikipe yabaye iya kabiri

Espoir

Espoir BBC yabonye umudari nk'ikipe ya 3

Kimwe mu byaranze iri rushanwa n'uburyo amakipe yo mu Rwanda yasubiye inyuma cyane mu mukino wa Basketball aho uretse ikipe ya Espoir yageragezaga gutanga icyizere, bagenzi babo ba CSK(Cercle Sportif de Kigali) bo bagaragaje intege nke cyane, cyo kimwe n'amakipe y'abagore ya APR FC na Ubumwe yatsindwaga umusubirizo. Gusa iyi mikino muri rusange ikaba yarazaniye ubushyuhe n'ibyishimo abanyarwanda by'umwihariko abakunda umukino wa Basketball.

Espoir

Ikipe ya Espoir

Ntawabura kuvuga ko umukino wahuje Espoir na Gezira kuwa Gatanu muri 1/2 ariwo mukino witabiriwe cyane ndetse wari ushyushye, wagarayemo imifanire yo ku rwego rwo hejuru uzahora wibukwa muri iri rushanwa nubwo ikipe ya Espoir yari yagerageje yaje gutsindirwa mu gace ka nyuma ku mukino ariko byibuze yerekanye umukino mwiza.

Reba bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze umukino wa Espoir na Gezira, umukino benshi bafashe nk'umukino w'irushanwa

Espoir BBC

Espoir BBC

Espoir BBC

Espoir BBC

Uyu mukino niwo wa mbere wujuje petit stade muri iyi mikino ndetse urangwa n'imifanire yo ku rwego rwo hejuru

Espoir BBC

Abasore Rwarutabura usanzwe ufana Rayon sport na Rujugiro ufana APR FC bari bahuje imbaraga baje gushyigikira Espoir

Rwarutabura

Iby'aba basore bihora ari ibirori

Espoir BBC

Espoir BBC

Aha bifotozanyaga na Miss Kamikazi Fiona wigeze kwegukana ikamba rya Miss Inter-University nawe wagaragaye kenshi yaje kwihera ijisho iyi mikino

Espoir BBC

Espoir BBC

Gezira

Espoir BBC

Gezira yarushije Espoir mu gace ka nyuma irangiza umukino iyishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 13

Tubibutse ko aya marushanwa yari amaze icyumweru cyose abera mu Rwanda, aho amakipe agera kuri 16 mu bagabo n'abagore aturutse mu bihugu 8 yari yitabiriye aya marushanwa.

FIBA

Umupira ukinwa udundwa ukanangwa mu nkangara urushije abandi ubuhanga agatsinda amanota abiri cyangwa atatu niwo wari wateranyirije hamwe amahanga i Kigali

Photo/Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana Elie8 years ago
    Breco star niyiburundi ntabwo ari iy ouganda mwibeshye





Inyarwanda BACKGROUND