RFL
Kigali

FIBA Africa Zone 5: Espoir yinyaye mu isunzu, andi makipe yo mu Rwanda akomeza gutsindwa umusubirizo – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/10/2015 8:14
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2015, imikino nyafurika ya Basketball ihuza amakipe yo mu karere ka 5 yarakomeje ku munsi wayo wa 3 i Kigali kuri Petit stade i Remera. Uyu munsi wongeye kurangwa n’intege nke ku makipe ahagarariye u Rwanda uretse Espoir byibuze itanga icyizere yabashije gutsinda umukino wayo wa 2.



Duhereye ku makipe y’abagore ahagarariye u Rwanda, ikipe ya APR BBC yatsinzwe na USIU irushwa cyane ku manota 73 kuri 31, iba itakaje umukino wayo wa 2 dore ko kuwa mbere nabwo yari yatsinzwe na KCCA yo mu Bugande amanota 55 kuri 43. Indi kipe ihagarariye u Rwanda mu Bagore ni Ubumwe nayo kuri uyu wa kabiri yatakaje umukino wayo wa 2 aho yatsinzwe na KCCA amanota 64 kuri 55, nyuma y’uko kandi Ubumwe yari yatakaje umukino wayo wa mbere yatsinzwemo na Berco Stars amanota 77 kuri 58.

Juliennne

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yitabiriye imwe mu mikino yabaye kuri uyu wa kabiri

Mu mafoto reba uko byari byifashe mu mukino w'abagore wahuje Ubumwe na KCCA

UMUBANO

Ikipe zombi zisuhuzanya mbere gato y'umukino

KCCA

Ikipe ya KCCA yo mu Bugande imaze gutsinda amakipe abiri yo mu Rwanda muri iyi mikino

Umubano

Abakinnyi b'Ubumwe bajya inama

umubano

Salama

Nyuma yo kwibaruka imfura ye, Iddo Salama umugore w'umuhanzi akanaba umunyamakuru Ziggy 55 yagarutse mu kibuga gusa akinishwa iminota mike

Ziggy

Ziggy 55 yari yaje gushyigikira umugore we n'ikipe zo mu Rwanda muri rusange

KCCCA

Kapiteni wa KCCA akanaba kapiteni w'ikipe y'abagore ya Uganda yazonze cyane abanyarwandakazi

UMUBANO

UMUBANO

UMUBANO

UMUBANO

Wari umukino utoroshye

Umubano

Yakoze iyo bwabaga ngo aheshe itsinzi ikipe ye ariko biranga biba iby'ubusa

UMUBANO

Iyi mikino n'umwanya mwiza ku bakunzi ba Basketball wo kwidagadura

Mu bagabo ikipe ya Espoir BBC yo yihagazeho itsinda umukino wayo wa kabiri, nyuma yo gutsinda umukino ufungura aya marushanwa yakinagamo na Ulinzi yo muri Kenya amanota 70 kuri 59, ariko ku munsi wa kabiri igatsindwa na City Oilers yo mu Bugande amanota 93 kuri 88. Kuri uyu wa kabiri iyi kipe yihagazeho mu mukino wayo wa 3 yongere kwegukana intsinzi iyikuye ku ikipe ya Dynamo yo mu Burundi yatsinze amanota 88 kuri 58.

Mu mafoto reba uko byari byifashe mu mukino wa Espoir BBC na Dynamo

Espoir BBC

Abasore ba Espoir BBC bumva inama z'umutoza

Espoir BBC

Espoir BBC

Bienvenue yittwaye neza muri uyu mukino

Dynamo

Espoir BBC

Ku rundi ruhande ikipe ya CSK(Cercle Sportif de Kigali) nayo imaze gutakaza imikino yayo ibiri, dore konyuma yo gutakaza umukino wayo wa mbere yatsinzwemo na  Tiger Head Power amanota 70 kuri 64, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri yatsinzwe irushwa cyane na Gezira yo mu Misiri amanota 93 kuri 47.

Mu mafoto reba uko byari byifashe mu mukino wahuje CSK na Gezira

Gezira

Abasore ba Gezira barimo bishyushya mbere y'umukino

Gezira

Gezira

gezira

Gezira

Gezira

Agace ka mbere karangiye Gezira ikubye inshuro eshetu Cercle Sportif de Kigali(CSK)

CSK

CSK

Abasore ba CSK barageragezaga ariko ukabona ko barushwa mu buryo bugaragara

Barame

Barame

Barame, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya CSK yagerageje gufasha ikipe ariko imbaraga ziba nke imbere y'umwarabu

Gezira

Amakipe yagiye mu kiruhuko kinini cya gace ka kabiri, Gezira irusha inshuro ebyiri amanota ikipe ya CSK

CSK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND