RFL
Kigali

FERWFA yemeye kwishyura abasifuzi umwenda usaga miliyoni 20 ibarimo ngo batica itangira rya shampiyona

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:18/10/2014 6:33
0


Nyuma y’ uko abasifuzi bari bafashe icyemezo cyo kuba batazasifura imikino ya shampiyona mu gihe baba batarabona amafaranga yabo ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda ribarimo, basezeranyijwe ko bagiye kwishyurwa mu nama bagiranye



Nzamwita yasabye abasifuzi kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kugirango irusheho kugende neza, bakirinda amakosa yose ashoboka kugirango barusheho kuba abanyamwunga.

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwemereye abasifuzi ko amafaranga yose bagombwa kwishyurwa n'iri shyirahamwe agiye kwishyurwa bitarenze kuwa mbere.

Amafaranga angana Rwf.13, 804, 900 ya shampiyona y’umwaka ushize hamwe namadeni yo mu mwaka wa 2006 angana Rwf.6, 567, 000 aragera kuri konti z’abasifuzi bitarenze kuwa mbere, dore ko aya mafaranga yamaze kuboneka.

“Ubu tugiye kubishyura amafaranga yanyu yose Ferwafa ibarimo. Ndabizeza y’uko bitarenze kuwa mbere muzaba muyafite kuri konti zanyu. Ibitureba twabirangije, ahasigaye n’ahabayobozi banyu kureba uburyo abageraho mwese,”

Nzamwita yababwiye ko FERWAFA izajya ikora ibishoboka byose amafaranga yabo akishurirwa ku gihe. “Turimo gushaka umutera nkunga aho twifuza kuzajya twishyura amafaranga yanyu ku gihe. Turashaka kureba niba bishoboka, ibihembo byanyu tubizamure,”

“Ndabashimira uburyo mwitwaye muri iki kibazo nubwo bitari byoroshe kandi nkabasaba gukomeza kwitwara neza muri uyu mwuga kuko nimwe muzazamura umupira nyarwanda,”

Eric Ruhamiriza, umuyobozi w’abasifuzi mu Rwanda yashimiye cyane ubuyobozi bwa FERWAFA mu kubahiriza inshingano zabwo kugirango iki kibazo cya amadeni kirangire burundu.

“Turabashimira cyane kubw’inkuru nziza nk’iyi. Nibyiza ko iki kibazo kigiye kurangira kandi turabizeza y’uko abasifuzi bameze neza kandi biteguye kwitwara neza muri iyi shampiyona,”

Alphonse M. PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND