RFL
Kigali

FERWAFA yashyize yemera ko Antoine Hey ari we wahawe akazi ko gutoza Amavubi (Updated)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2017 9:02
0


Antoine Hey umudage w’imyaka 46 ni we wahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi ahigitse Umusuwisi Raoul Savoy n’Umunya-Portugal Rui Aguas abagabo babiri bari basigaye mu itsinda ry’abatoza batatu bagombaga kuvamo umwe uzahabwa aka kazi ko gusimbura Jonathan McKinstry



Mu butumwa bugaragara ku rubuga wa FERWAFA buravuga ko nyuma yo gukora ikizamini cya nyuma (Interview) hagati y’abatoza batatu bari basigaye muri 52 bari basabye aka kazi, basanze Antoine Hey ukomoka mu Budage ari we mutoza ubereye ikipe y’igihugu Amavubi. FERWAFA yemeje aya makuru nyuma yo guhakanira itangazamakuru ko itigeze iha akazi uyu mutoza.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyari cyabitangaje, Antoine Hey azajya ahabwa ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (20$) asaga miliyoni 16 n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda (16.400.000 FRW). Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko u Rwanda ruzajya rwishyura kimwe cya kabiri cy’uyu mushahara nyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB) nabo bishyure ikindi gice bigendanye n’amasezerano amashyirahamwe yombi aherutse gusinyira muri Afurika y’Epfo.

Antoine Hey wahoze akina hagati mu kibuga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara mu Rwanda. Uyu yakinye mu makipe atandukanye arimo; Fortuna Düsseldorf (1989-1992) na Schalke 04 (1992-1994) zo mu Budage. Yakinnye kandi muri Birmingham City (Angleterre) na Anorthosis Famagouste (Chypre).

Mu bijyanye no gutoza amakipe y’ibihugu, Antoine Hey yatoje Lesotho (2004-2006), la Gambie (2006-2007),  Liberia (2008-2009), Kenya (2009). Yatoje Monastir (2007) ikipe yo muri Tunisia ndetse na Al-Merreikh (Sudan, 2016-2017). Mu kazi ko gutoza Amavubi Hey azaba yungirijwe n’umutoza umwe w’Umufaransa uzaba ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi ndetse n’abandi bungiriza babiri bazava mu Budage.

Antoine Hey w'imyaka 46 niwe mutoza mushya w'Amavubi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND