RFL
Kigali

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa Mukura, iyitegeka kwishyura Kayiranga Baptiste akayabo

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:14/04/2015 19:42
0


Komisiyo y’ ubujurire muri FERWAFA yanze ibyifuzo bya Mukura ahubwo iyitegeka guhita yishyura uwahoze ari umutoza wayo Kayiranga Baptiste ariko akaza kwirukanwa, akayabo ka miliyoni zisaga 12 z’ amafaranga y’ u Rwanda.



Iyi myanzuro y’ urwego rw’ ubujuririe ije ikurikira imyanzuro yari yafashwe na akomisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA aho yari yategetse ikipe ya Mukura kwishyura umushahara w’ amazi 10 kuko yirukanye umutoza Kayiranga Batiste hatubahirijwe ibikubiye mu masezerano y’ akazi yashyizweho umukono n’ impande zombi.

Tariki ya 2 Kamena 2014 nibwo Mukura na Kayiranga bagiranye amasezerano yo kuyibera umutoza mu mwaka umwe w’ imikino.Aya masezerano y’ akazi hagati y’ impande zombi yaje guseswa n’ ikipe ya Mukura tariki ya 5 Ugushyingo 2014, ku mpamvu Mukura yavuze ko Kayiranga Baptiste nta musaruro yatangaga.

Nyamara ariko nk’ uko bikubiye mu masezerano, byari bisobanuye ko Kayiranga yahawe inshingano zo kugeza ikipe ya Mukura mu myanya ya mbere no kuyihesha itike yo guhagararira igihugu mu marushanwa nyafurika, ariko akaba yaragombaga kubigeraho mu gihe cy’ umwaka w’ imikino.

Kayiranga Baptiste agomba kwishyurwa asaga miliyoni 11 z' amafaranga y' u Rwanda

Nyuma y’ imikino 6 gusa Kayiranga Baptiste yaje kwirukanwa, ubuyobozi bwa Mukura bugasobanura ko uwo musaruro ntawo yatanze. Ibi byaje gutuma Kayiranga n’ umunyamategeko we bafata umwanzuro kurega muri FERWAFA dore ko bari banandikiye Mukura ntigire icyo ibikoraho.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kaje guterana gafata umwanzuro w’ uko ibyo Kayiranga aregera bifite ishingiro nyuma yo kumva ubusobanuro bw’ impande zombi. Aka kanama gahise gategeka Mukura kwishyura umushahara w’ amezi 10 , ungana na miliyoni 13 z’ amanyarwanda kuko yishe ibikubiye mu masezerano y’ umurimo bagiranye.

Nyuma Mukura yahise ijurira iki cyemezo gusa nanone akanama gashinzwe ubujurire kongera gutesha agaciro ibya yashingiragaho. Gusa akanama gasaba ko umushahara ugomba kwishyurwa Kayiragnga Baptiste ari amezi 8 aho kuba 10 nk’ uko byari byategetswe mbere. Uyu mushahara ukaba warabazwe hagendewe ku ngengabihe y’ umwaka w’ imikino muri FERWAFA.

Bityo Komisiyo y’ ubujurire ikaba yahise itegeka ko Mukura VS igomba kwishyura Kayiranga Baptiste akayabo ka miliyoni 12 aho kuba 13 nk’ uko byari byabazwe mbere. Aya mafaranga akaba akubiyemo ayo guhemba avoka n’ umushahara w’ ikirarane utarahembwe Kayiranga Baptsite.

Alphonse M.PENDA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND