RFL
Kigali

FERWAFA yandikiye Rayon Sports ibibutsa ko bagomba gukina na Etincelles FC kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/04/2018 0:45
1


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwandikira ikipe ya Rayo Sports ribabwira ko gahunda bari bihaye yo kutazakina na Etincelles FC itemewe ahubwo ko bagomba gukina kuko ubusabe bwabo FERWAFA yasanze bitashoboka ko umukino usubikwa.



Muri iyi baruwa yasinyweho na Habineza Emmanuel umunyamabanga w’agateganyo muri FERWAFA, harimo ko kuwa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 Rayon Sports yanditse isaba ko umukino wayo na Etincelles FC yakwigizwa inyuma kugira ngo iyi kipe yambara ubururu n’umweru ibone uko yitegura Deportivo Costa do Sol.

Hasi gato, FERWAFA bavuga ko baje gusanga icyifuzo cya Rayon Sports kitajya mu bikorwa bigendanye n’iminsi isigaye kugira ngo umwaka w’imikino urangire.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports

Muri gahunda nuko ikipe ya Rayon Sports yakabaye yagiye i Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 ikararayo, gusa ntabwo byabaye ndetse n’abakinnyi bari bahawe akaruhuko ka pasika. Ikipe ya Etincelles FC yo abakinnyi bageze mu mwiherero urarayo (Residential Camp) kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 saa kumi (16h00').

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Rutayisire Jackoson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA mbere yuko komite nshya itangira akazi, yavuze ko mu gihe Rayon Sports itajya gukina uyu mukino wa 1/8 cy’irangiza, Etincelles FC ifite uburenga nzira bwo kuyitera mpaga.

“Rayon Sports yaranditse isaba ko umukino wabo na Etincelles FC waba wigijweyo, gusa ntabwo byakunze kuko iyo urebye aho igihe kigeze usanga imikino y’igikombe cy’isi yazatugonga tukiri mu birarane by’imikino y’imbere mu gihugu. Ni yo mpamvu bagomba gukina uwo mukino, mu gihe bazaba batahageze ngo bakine birangire, Etincelles yemerewe gutera mpaga”. Rutayisire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyantore Muhamed6 years ago
    Ejo match ntayihari ahubwo hari imyitozo sambiri 8h00' zamugitondo inyamirambo Regional.





Inyarwanda BACKGROUND