RFL
Kigali

FERWAFA yandikiye amakipe arindwi (7) iyamenyesha amatariki izakeneramo abakinnyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2017 9:06
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwandikira amakipe arindwi (7) avamo abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi babamenyesha amatariki abo bakinnyi bazakenerwa n’igihugu bategura cyangwa bakina imikino mpuzamahanga.



Amakipe arindwi ari mu cyiciro cya mbere ni yo yakuwemo abakinnyi bazajya mu mwiherero urarayo (Residential Camp) bategura umukino u Rwanda rufitanye na Republique Centre Afrique mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu izabera muri Cameron mu 2019.

Amakipe yashyikirijwe ibaruwa arimo; APR FC, Rayon Sports, Police FC, Mukura Victory Sport, AS Kigali, FC Bugesera na Pepinieres FC. Mu ibaruwa yasinyweho na Uwamahoro Tharcile Latifah harimo ko aba bakinnyi bazakenerwa kuva ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 kugeza kuwa 8 Kamena 2017, bakazongera gukenerwa kuwa 9-12 Kamena 2017.

Umukino w’u Rwanda na Republique Centre Afrique uteganyijwe kuwa 11 Kamena 2017 i Bangui. U Rwanda rukaba ruri mu itsinda rya munani (H) kumwe na Cote d’Ivoire, Guienea Conakry na Republique Centre Afrique.

Abakinnyi nka; Muvandimwe Jean Marie Vianney, Eric Ngendahimana, Mpozembizi Mohammed ba Police FC, Yannick Mukunzi, Hakizimana Muhadjili na Usengimana Faustin ba APR FC batsinzwe igeragezwa rya nyuma ryakozwe kuri uyu wa Gatatu bibaviramo gusigara.

FERWAFA iteganya ko abakinnyi 25 bahamagawe basabwa kuba bageze kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata kuwa 28 Gicurasi 2017 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Urwandiko FERWAFA yandikiye amakipe asaba impushya z'abakinnyi bahamagawe

Urwandiko FERWAFA yandikiye amakipe asaba impushya z'abakinnyi bahamagawe

Dore abakinnyi 25 bahamagawe:

Abanyezamu:Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC) and Kwizera Olivier (Bugesera FC)

Abakina inyuma: Rucogoza Aimable (Bugesera FC), Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Nsabimana Aimable (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Bayisenge Emery (KAC Kénitra, Maroc), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia) , Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali)

Abakina hagati: Niyonzima Ally (Mukura Victoryn Sport), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Gor Mahia, Kenya), Bizimana Djihad (APR FC), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany/ Slovakia), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Niyonzima Haruna (Young Africans/ Tanzania) na Kalisa Rachid (MFK Topvar Topoľčany/ Slovakia).

Abataha izamu: Tuyisenge Jacques (Gor Mahia/Kenya), Usengimana Danny (Police FC), Mugisha Gilbert (Pepinieres FC), Sugira Ernest (As Vita Club/ DR Congo) na Mico Justin (Police FC)

 Mukunzi Yannick agenzura umupira hagati mu kibuga

Mukunzi Yannick umwe mu bakinnyi batabonetse muri 25 Antoine Hey abonamo ubushobozi

Hakizimana Muhadjili agenzura umupira

Hakizimana Muhadjili uheruka gustinda igitego ubwo u Rwanda rwakinaga na Ghana i Accra nawe ntiyahamagawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND