Tariki 1 Ugushyingo 2018 ni bwo Rayon Sport yari yagiye gukina na Sunrise mu karere ka Nyagatare habera ibintu bidasanzwe aho umukinnyi wa Rayon Sport Caleb Bimenyimana yagaragaye akubita umufana wa Sunrise wari winjiye mu kibuga ashaka kurwana. Kanyamayaya wa Rayon Sport nawe yagaragaye atabaye Caleb akubita uyu mufana.
Ibi byabaye ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'u Rwanda byagaragaye nabi. Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kicaye hamwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018 kabifataho ibyemezo birimo ibihano bikomeye ku bakoze amakosa nk'uko Inyarwanda.com tubikesha FERWAFA.
Bimenyimana Bonfils Caleb rutahizamu wa Rayon Sport yahanishijwe imikino ine ya Shampiyona adakina ndetse anategekwa kwishyura ibihumbi mirongo itatu by'amafaranga y'u Rwanda (30,000Frw), Claude Dushimimana ushinzwe imyenda n'ibikoresho by'ikipe ya Rayon Sports we akaba yahanishijwe kumara umwaka wose nta gikorwa na kimwe kijyanye na ruhago agaragayemo akazatanga n'amande y'ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw).
Ikipe ya Sunrise nayo yahanishijwe kwakira umukino wayo ukurikira nta mufana n'umwe uri ku kibuga nyuma y'aho umufana wayo akoreye amakosa akinjira mu kibuga bigateza intugunda zanaviriyemo umukinnyi wa Rayon Sport guhagarikwa imikino ine ndetse ushinzwe imyenda n'ibikoresho by'iyi kipe we agahagarikwa umwaka wose mu bikorwa by'umupira hiyongereyeho amande anyuranye baciwe.
Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura
Umufana wa Sunrise FC ahanganye na Bimenyimana Bonfils Caleb
Umufana yaje gusohorwa na Polisi y'igihugu
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MURI IYO MIRWANO
TANGA IGITECYEREZO