RFL
Kigali

FERWAFA yafatiye ibihano bikarishye Caleb wa Rayon Sport, Sunrise ihanishwa gukina nta mufana uri ku kibuga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2018 14:05
11


Tariki 1 Ugushyingo 2018 ni bwo Rayon Sport yari yagiye gukina na Sunrise mu karere ka Nyagatare habera ibintu bidasanzwe aho umukinnyi wa Rayon Sport Caleb Bimenyimana yagaragaye akubita umufana wa Sunrise wari winjiye mu kibuga ashaka kurwana. Kanyamayaya wa Rayon Sport nawe yagaragaye atabaye Caleb akubita uyu mufana.



Ibi byabaye ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'u Rwanda byagaragaye nabi. Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kicaye hamwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018 kabifataho ibyemezo birimo ibihano bikomeye ku bakoze amakosa nk'uko Inyarwanda.com tubikesha FERWAFA.

Bimenyimana Bonfils Caleb rutahizamu wa Rayon Sport yahanishijwe imikino ine ya Shampiyona adakina ndetse anategekwa kwishyura ibihumbi mirongo itatu by'amafaranga y'u Rwanda (30,000Frw), Claude Dushimimana ushinzwe imyenda n'ibikoresho by'ikipe ya Rayon Sports we akaba yahanishijwe kumara umwaka wose nta gikorwa na kimwe kijyanye na ruhago agaragayemo akazatanga n'amande y'ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw).

Ikipe ya Sunrise nayo yahanishijwe kwakira umukino wayo ukurikira nta mufana n'umwe uri ku kibuga nyuma y'aho umufana wayo akoreye amakosa akinjira mu kibuga bigateza intugunda zanaviriyemo umukinnyi wa Rayon Sport guhagarikwa imikino ine ndetse ushinzwe imyenda n'ibikoresho by'iyi kipe we agahagarikwa umwaka wose mu bikorwa by'umupira hiyongereyeho amande anyuranye baciwe.

Bimenyimana Bonfils  Caleb ahabwa ikarita itukura

Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura 

Umufana wa Sunrise FC ahanganye na Bimenyimana Bonfils Caleb

Umufana wa Sunrise FC ahanganye na Bimenyimana Bonfils Caleb

Umufana yaje gusphorwa na Polisi y'igihugu

Umufana yaje gusohorwa na Polisi y'igihugu

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MURI IYO MIRWANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • The Truth5 years ago
    ariko muransetsa kabisa,ndumva sunrise ntagihano nakimwe bayihaye.ikindi kandi ninde wababwiyeko uriya mufana aruwa sunrise ko mubona kuri matches nyinshi kandi afana indi kipe itari sunrise
  • Isi5 years ago
    Ubwo ari Rayon nta kuntu mutayihana. None se ikibazo cyaturutse kwa nde? Genda Ferwafa Rayon yakugoreweho! Na CAF yabahanishije imikino itatu none we ngo umwaka, undi imikino ine?
  • Minani5 years ago
    Sha genda wa kipe we uranzwe.FERWAFA ntihana irica!Umuntu agutere niwitabara ubizirire?!Kwimika akarengane bituma ibyo FERWAFA yakora byose byaba imfabusa!
  • No Comment5 years ago
    Sunrise bayihaniye ko yakiriye umukino yarangiza ntishobore gukumira abafana ngo I abuze kwinjira mu kibuga guteza imvururu ntibayihannye kubera umufana ari uwayo.
  • Willy 5 years ago
    Hhhhhh ese ko numva ibihano bihawe ikipe kdi byaagombye guhabwa umukinnyi??? Iyo ufashe umukinnyi eikipe ukamuhagarika imikino 4 uba wangije ikipe ntuba uhannye umufana
  • Songa5 years ago
    Ibi nibyo rwose bizatuma AMAVUBI yacu atera imbere! Ntubona ahubwo ko FERWAFA intangiye kwesa imihigo!
  • Kk5 years ago
    Ubutaha rayon izahagari burundu muri championa cy muyijyane mu kiciro cya kabiri
  • Joey5 years ago
    Ndemeza ntashidikanya ko iyo Caleb adatera umugeri uriya mufana akamuhunga nta bihano byari kubaho. Gusa kubera izina Rayon Sports ryajemo bigomba kugenda gutya. Murayanga ariko izabababaza imyaka igihumbi.
  • Albert5 years ago
    Ikigiye gukurikiraho Caleb agiye guhita yishakira indi kipe yigendere. Bizagenda nezaneza nkuko vuagendeye Cédric aza kuva muRwanda.
  • Alias5 years ago
    Ubu se koko uriya yinjiye mu kibuga ate byitwaga ko hari abashinzwe umutekano? hhhhhh
  • rob5 years ago
    Afana iyihe se?





Inyarwanda BACKGROUND