RFL
Kigali

Mironko yeguye ku mwanya wo kuyobora ‘Ijabo’, uzamusimbura azatorwa mu mpera za Werurwe 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2017 10:04
0


Kuwa 3 Werurwe 2017 ni bwo Mironko Elyvin wari umuyobozi w’ Ijabo ryawe Rwanda yeguye kuri uyu mwanya ndetse abimenyesha FERWAFA mu ibaruwa ndende yabageneye. Amatora yo kumusimbura ateganyijwe kuwa 31 Werurwe 2017.



Ijabo ryawe Rwanda ni ihuriro ry’amakipe y’abato (Academies) y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Mu ibaruwa INYARWANDA ifitiye kopi, Mironko yeguye ashingiye ku ngimgo ya 21 y’amategeko shingiro agenga Ijabo ryawe Rwanda , ingingo ivuga ko mu gihe ubona ko ibyo wiyemeje utari kubigeraho wegura ku mirimo, ababishoboye bagafata intebe.

Kuwa 3 Werurwe 2016 ni bwo Mironko yari yamurikiye abanyamuryango igenamigambi ryo guteza imbere umupira w’amaguru w’abana mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (2016-2020) Uyu mugabo kandi yavugaga ko mu byo yari yiyemeje mu gihe cy’umwaka umwe atabigezeho, byatumye yegura kuri iyi mirimo.

Nyuma yo kwegura, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riteganya ko amatora yo gushyiraho umuyobozi mushya w’Ijabo ryawe Rwanda bizaba kuwa 31 Werurwe 2017 ku biro bya FERWAFA i Remera.

Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko Sheikh Habimana Hamdan wahoze ari umunyamabanga wa Mukura Victory Sport ari mu bahabwa amahirwe yo gufata uyu mwanya kuko ari muri bacye biyamamarije uyu mwanya.

Mironko

Ibaruwa Mironko Elyvin yanditse asezera

Mironko

Mironko Elyvin (Iburyo) na Bugingo Emmanuel (ibumoso) umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Sheikh Hamdan Habimana (iburyo) ari mu bari kwiyamamariza kuyobora Ijabo ryawe Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND